skol
fortebet

Kabuga Felicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe imbere y’urukiko arinzwe bikomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, May 2020

Sponsored Ad

Umuherwe Kabuga Félicien watawe muri yombi kuwa 16 Gicurasi 2020, yitabye Ubushinjacyaha bw’i Paris kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020 kugira ngo ahatwe ibibazo, aho yatwawe na Polisi acungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ushinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,yagejejwe imbere y’urukuko ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko Kabuga Felicien yagejejwe imbere y’urukiko acunzwe bikomeye ndetse na nyuma yo kugera mu rukiko hahise hazengurutswa abapolisi benshi cyane banafashe imbunda.

Kabuga yajyanywe imbere y’Ubushinjacyaha ari mu modoka ya Renault yari iherekejwe n’indi ya Gendarmerie y’u Bufaransa, imbere hari na moto zicunze umutekano ku buryo bukomeye.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko Kabuga azagaragara bwa mbere imbere y’urukiko ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya saa munani. Mu gihe uruhande rw’uregwa rwaba rusabye guhabwa igihe cyo kwitegura, Kabuga yazajya imbere y’Urukiko tariki ya 27 Gicurasi.

Yitabye Ubushinjacyaha ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri avanywe muri gereza yitwa “La Santé” aho afungiwe. Umushinjacyaha yamumenyesheje ibijyanye n’impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Kabuga yabwiye urukiko gusa ikirego kizashyikirizwa abacamanza bazagikurikirana mu gihe kitarenze iminsi umunani.

Amakuru avuga ko urukiko rushyiraho inzira zemewe n’amategeko hanyuma rugaha urubanza abandi banyamategeko bashinzwe iperereza mu minsi 8 iri imbere.

Biteganyijwe kandi ko mu minsi 8 aribwo urukiko ruzatangaza niba azashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha cyangwa niba azaburanira mu Bufaransa.

Kabuga niwe Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera kurusha abandi, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Ibiro by’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’igipolisi bivuga ko Bwana Kabuga yari afite umwirondoro muhimbano aba muri imwe mu nzu iri mu igorofa ya ’apartment’ abifashijwemo n’abana be.

Kuwa 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo Kabuga yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari "’opération’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye".

Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y’amakuru mashya y’iperereza yari yabonetse.

Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yabwiye AFP ko Kabuga yari "umuntu ubayeho mu ibanga cyane…wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje".

Bwana Olsen avuga ko Kabuga hano yari ahamaze imyaka hagati y’itatu n’ine.

Kabuga ashinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Yari mu gatsiko gakomeye kari ku butegetsi mu Rwanda,kateguye byimbitse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM (Radio Télévision libre des mille collines) n’ikinyamakuru Kangura byakanguriye byimazeyo Abahutu kwica abatutsi muri 1994.

Bivugwa ko muri 1993 na 1994 yaguze mu Bushinwa imihoro 500,000 aho nibura umunyarwanda 1 kuri 3 bakuze yari bubone umuhoro.Yabyaye abana 2 b’abakobwa bombi bashakanye n’abahungu 2 ba Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Bivugwa ko kuba Kabuga Félicien yari amaze igihe ahigwa ariko kumufata byarananiranye, biterwa n’uko yakoreshaga ubutunzi afite mu kwiyoberanya cyangwa ubushake buke bw’ibihugu yihishemo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa