skol
fortebet

Misiri: Abantu 30 bakatiwe urwo gupfa bazira umugabo umwe

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Hisham Barakat, wishwe muri 2015
Urukiko rwo mu Misiri rwafashe icyemezo cyo guhanisha igihano cy’urupfu abantu 30 bahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa ry’umushinjacyaha mukuru w’icyo gihugu.
Hashize imyaka ibiri Hisham Barakat wari umushinjacyaha mukuru yishwe azize igisasu intagondwa zateze mu modoka.
Uyu akaba yari abaye umwe mu bakozi bakomeye ba Leta bishwe mu myaka mike ishize.
Barakat yagize uruhare rukomeye mu gushyira imbere y’ubucamanza intagondwa z’Abayisilamu zibarirwa (...)

Sponsored Ad

Hisham Barakat, wishwe muri 2015

Urukiko rwo mu Misiri rwafashe icyemezo cyo guhanisha igihano cy’urupfu abantu 30 bahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa ry’umushinjacyaha mukuru w’icyo gihugu.

Hashize imyaka ibiri Hisham Barakat wari umushinjacyaha mukuru yishwe azize igisasu intagondwa zateze mu modoka.

Uyu akaba yari abaye umwe mu bakozi bakomeye ba Leta bishwe mu myaka mike ishize.

Barakat yagize uruhare rukomeye mu gushyira imbere y’ubucamanza intagondwa z’Abayisilamu zibarirwa mu bihumbi cyane cyane abashinjwaga ibyaha by’intambara n’ubwicanyi. Ibi yabikoze nyuma yaho Leta yari ishyigikiwe na Muslim Brotherhood ivaniweho.

Muslim Brotherhood ni umutwe wa politiki ugendera ku mahame y’idini ya Islam mu ba Sunni. Uyu mutwe ukaba ufatwa nk’wa mbere mu mitwe ya Politiki yo mu Misiri ifite ingufu zikomeye.

BBC ikaba ivuga ko icyemezo cya nyuma ku gihano cy’urupfu cyahawe abantu 30 kizemezwa n’abayobozi b’idini ya Islamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa