skol
fortebet

Mu mateka ya New Zealand umuntu wa mbere yahawe igihano cyo gufungwa burundu,akaba ari umunya-Australia

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Urukiko rwo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) rwakatiye gufungwa burundu umugabo wishe abantu 51 mu misigiti ibiri.

Sponsored Ad

Umunya-Australia Brenton Tarrant w’imyaka 29 y’amavuko, wageze muri New Zealand mu mwaka wa 2017, yemereye urukiko ko yishe abantu 51 akanagerageza kwica abandi 40 ndetse yemera n’icyaha kimwe cy’iterabwoba. Akatirwa burundu y’umwihariko, ntiyemerewe no kuba yarekurwa mu gihe yaba yitwaye neza muri gereza.

Icyo gitero yagabye kuri iyo misigiti ibiri ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2019, akanagitangaza ku rubuga rwa internet kiri kuba, cyatumye abatuye isi bagwa mu kantu.

Uku gukatirwa kwa Tarrant kunanditse amateka yuko ku nshuro ya mbere muri New Zealand umuntu ahamwe n’icyaha cy’iterabwoba.

Umucamanza Mander yavuze amagambo akarishye ubwo yakatiraga Tarrant igifungo cya burundu, yavuze ko ibyo yakoze atari ibya kimuntu, yongeraho ko atagaragaje impuhwe.

Ku wa kane, umucamanza Cameron Mander yavugiye mu rukiko rwo mu mujyi wa Christchurch ati:

Ibyaha byawe ni ndengakamere kuburyo niyo wafungwa kugeza igihe uzapfira, ntabwo uzaba urangije ibisabwa n’igihano.

Mu kumukatira gufungwa burundu atanateze kuba yarekurwa aramutse yitwaye neza muri gereza, umucamanza Mander yagize ati:

Iki gihano] Kidatanzwe ubu [muri uru rubanza], cyazatangwa ryari?

Bivuze ko Tarrant – ufite imyumvire yuko abazungu barusha agaciro abandi bantu bose (white supremacist) – nta mahirwe afite yuko niyo yakwitwara neza muri gereza, yazafungurwa amaze gufungwa igice runaka cy’igihano cyose yakatiwe.

Umucamanza Mander yavuze ko igifungo nk’icyo cyo gufungwa burundu utemerewe no kuba wazarekurwa kigenewe gusa “abicanyi babi cyane”.

Acyumva igihano Tarrant yakatiwe, Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern, yavuze ko kivuze ko “nta kwamamara, nta rubuga… [azagira] kandi nta mpamvu dufite yo kumutekerezaho, kongera kumubona cyangwa kumva ibye ukundi”.

Yagize ati: “Uyu munsi nizeye ko ari wo wa nyuma dufite impamvu yo kumva cyangwa kuvuga izina ry’uyu muterabwoba”.

Ku munsi wo ku wa gatatu w’iri somerwa ryari rimaze iminsi ine, Tarrant yabwiye urukiko ko aticuza ibyo yakoze. Nyuma y’icyo gitero cyo mu mwaka ushize, ubutegetsi bwa New Zealand bwahise bushyiraho amategeko akaze kurushaho ajyanye no gutunga imbunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa