skol
fortebet

Perezida Duterte wigambye kwica abantu agiye kubiryozwa

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, Zeid Ra’ad al-Hussein yasabye ko hakorwa iperereza kuri Perezida wa Philipines Rodrigo Duterte nyuma yigambye ko ubwe yishe abantu abita abanyabyaha.
Zeid yavuze ko kuba umukuru w’igihugu yiyemerera ko yishe abantu bihagije kugira ngo akorweho iperereza nk’uko inkuru y’Ijwi rya Amerika ibitangaza.
Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Duterte yatangaje ko ubwe yishe arashe abantu batatu ubwo yari umuyobozi w’umujyi wa (...)

Sponsored Ad

Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, Zeid Ra’ad al-Hussein yasabye ko hakorwa iperereza kuri Perezida wa Philipines Rodrigo Duterte nyuma yigambye ko ubwe yishe abantu abita abanyabyaha.

Zeid yavuze ko kuba umukuru w’igihugu yiyemerera ko yishe abantu bihagije kugira ngo akorweho iperereza nk’uko inkuru y’Ijwi rya Amerika ibitangaza.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Duterte yatangaje ko ubwe yishe arashe abantu batatu ubwo yari umuyobozi w’umujyi wa Davao.

Zeid avuga ko bitumvikana ukuntu ubutabera butakurikirana Duterte, kandi ubwe yariyemereye ko yakoze ubwo bwicanyi.

Mu ruhame, Duterte amaze kwemera ko yarasaga abantu ubwo yabaga agenda kuri moto nini cyane ashakisha abanyabyaha n’abantu bari mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa ubundi bugome akabarasa mu rwego rwo guca urugomo no kugira ngo bibere isomo abapolisi.

Nkuko bivugwa na Zeid, kuba umukuru w’igihugu yiyemerera ko yishe abantu biciye ukubiri n’amategeko mpuzamahanga, ko agomba gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bitange isomo ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na Leta muri Philippines bakomeje gusaba Duterte kwegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa