skol
fortebet

Perezida Trump ntiyanyuzwe no gutsindwa mu rubanza rurebana n’ itegeko ry’ abagenzi n’ abimukira

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Urukiko rw’ ubujurire rwaburanishaga urubanza ku itegeko rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ryo gukumira abinjira muri iki gihugu baturutse mu bihugu birindwi byiganjemo idini ya Islam rwanze iri tegeko.
Urukiko rw’ ubujurire rwitwa "9th US Circuit Court of Appeals" rwavuze ko rudashobora kuvuguruza urukiko rw’ ibanze rwahagaritse iri tegeko.
Perezida Trump yababajwe no gutsindwa muri uru rubanza. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko umutekano wa Leta zunze (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ ubujurire rwaburanishaga urubanza ku itegeko rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ryo gukumira abinjira muri iki gihugu baturutse mu bihugu birindwi byiganjemo idini ya Islam rwanze iri tegeko.

Urukiko rw’ ubujurire rwitwa "9th US Circuit Court of Appeals" rwavuze ko rudashobora kuvuguruza urukiko rw’ ibanze rwahagaritse iri tegeko.

Perezida Trump yababajwe no gutsindwa muri uru rubanza. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko umutekano wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika uri mu kaga, aca amarenga ko ashobora kujurira.

Yanditse ati "Tuzahurira mu rukiko, umutekano w’igihugu cyacu uri mu kaga."

Abacamanza batatu baburanishaga uru rubanza bavuze ko Leta itashoboye kugaragariza urukiko uburyo ikibazo cy’ umutekano cyatuma iri tegeko rishyirwa mu bikorwa.

Icyemezo cy’uru rukiko kigiye gutuma abagenzi baturuka mu bihugu birimo Iran, Irak, Libya, Somalie, Sudan, Syria na Yemen bafite viza bakomeza kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika nta gitangira.

Ibi bivuze ko impunzi n’ abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi nabo bemerewe guhungira muri Amerika.

BBC yanditse ko uru rubanza rushobora gukomeza rukagera mu rukiko rw’ ikirenga.

Perezida Trump yari yategetse ko abagenzi baturuka muri biriya bihugu birindwi babuzwa kwinjira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’ amezi atatu, mu rwego rwo kwirinda ibitero by’ abiyahuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa