skol
fortebet

Tanzania: Umunyeshuri yafunzwe azira gufotora umurongo muremure w’abanyeshuri bashaka amazi

Yanditswe: Thursday 23, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunyeshuri muri Tanzania yafashwe arafungwa nyuma y’uko agaragaje ifoto ku mbuga nkoranyambaga iriho umurongo muremure w’abanyeshuri bari kuvoma nk’uko byemezwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania.

Sponsored Ad

Mugaya Tungu yafashe ifoto ya bagenzi be bari ku murongo muremure n’indobo z’amabara ayishyira ku mbuga nkoranyambaga maze ikwirakwizwa n’abantu benshi.

Nyuma gato yahise atabwa muri yombi ari mu cyumba cye nk’uko bivugwa n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania.

Bwana Tungu ntarabwirwa ibyo ashinjwa na polisi ntacyo iratangaza, gusa biravugwa ko azakurikiranwa hashingiwe ku itegeko rihana ibyaha by’ikoranabuhanga muri Tanzania.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi batangajwe n’ibyabaye bavuga ko ari ikindi gikorwa cyo guhonyanga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kugaragaza ko ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu byiyongereye muri iki gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Magufuli.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa