skol
fortebet

Uganda: Abamotari bareze Leta kubabuza gukora akazi kabo

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri Uganda bareze leta ko yababujije kongera gukora akazi kabo.
Ishyirahamwe ryabo rivuga ko leta iri kuvangura ubushabitsi ikemerera abakora ubundi bushabitsi bwose gukora ibyabo nubwo hari amabwiriza bahawe.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera gukora zitwara kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bwazo kugira ngo abantu bategerana.
Gusa, yavuze ko byaba ari kare cyane kwemerera abatwara abantu kuri (...)

Sponsored Ad

Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri Uganda bareze leta ko yababujije kongera gukora akazi kabo.

Ishyirahamwe ryabo rivuga ko leta iri kuvangura ubushabitsi ikemerera abakora ubundi bushabitsi bwose gukora ibyabo nubwo hari amabwiriza bahawe.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera gukora zitwara kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bwazo kugira ngo abantu bategerana.

Gusa, yavuze ko byaba ari kare cyane kwemerera abatwara abantu kuri moto, avuga ko urebye nta mwanya uba uri hagati y’utwaye n’utwawe.

Moto zemerewe gusa gutwara imizigo.

Abakora aka kazi bamaze iminsi bamagana icyo cyemezo.

Bavuga ko guverinoma nta mafaranga ibaha yo kubatunga muri iki gihe badafite aho bakura kubera icyo cyemezo.

Ikirego abamotari barega leta, cyashyikirijwe urukiko rukuru rwa Kampala.

Mu cyumweru gishize nibwo Umumotari w’imyaka 29 wo muri Uganda yapfuye yitwikiye ku biro bya polisi, nyuma yuko abapolisi banze kurekura moto ye yari yafashwe.

Moto ya Hussein Walugembe yafashwe ku wa mbere w’icyumweru gishize mu karere ka Masaka kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, kuri kilometero hafi 134 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Bijyanye n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, leta ya Uganda yabujije za moto - zizwi cyane hano ku izina rya ’boda boda’ - gutwara abagenzi.

Ubu zemerewe gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi zigomba gutwara imizigo gusa.

Polisi ya Uganda yavuze ko Bwana Walugembe yari yatije moto inshuti ye, ikaza gufatwa iyitwayeho umugenzi ku wa mbere w’iki cyumweru.

Amakuru avuga ko Bwana Walugembe yagezeho arakarira polisi nyuma yo kujya ku biro byayo inshuro nyinshi asaba ko moto ye irekurwa.

Ku wa kane w’icyumweru gishize, yifungiranye mu cyumba cyo ku biro bya polisi, nuko aritwika akoresheje imyambi yo mu kibiriti na ’essence’ yahishe mu icupa ry’amazi.

Abapolisi bo kuri ibyo biro bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje amajerikani y’amazi.

’Kwakwa ruswa’

Umupolisi wari uri kumwe na we yarakomeretse byoroheje ndetse impapuro nyinshi na za mudasobwa birashya.

Bamwe mu bamotari babwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko abapolisi barimo baka mugenzi wabo ruswa ingana n’amadolari 40 y’Amerika (ni agera hafi ku 40,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ngo babone kurekura moto ye.

Nyuma y’uko kwitwika, Paul Kangave, umukuru wa polisi muri ako karere, yavuze ko iperereza ryatangiye ku bapolisi bose bakora mu muhanda.

Yavuze ko itsinda rya polisi ryita ku myitwarire ya kinyamwuga rizagenzura ibirego byuko abapolisi baka ruswa ku binyabiziga byafashwe byarenze ku ngamba zo kurwanya coronavirus.

Gutwara abagenzi kuri moto ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bibeshejeho urubyiruko rubarirwa mu bihumbi muri Uganda, benshi muri bo kuri ubu batagikora.

Mu kwezi kwa gatanu, leta ya Uganda yatangiye kudohora ingamba zo kurwanya coronavirus, ariko igumishaho izijyanye na za moto.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa gatandatu, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko moto zishobora kurushaho gukwirakwiza coronavirus ziramutse zemerewe gutwara abagenzi muri iki gihe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa