skol
fortebet

Uganda: Ushinjwa kwica Kaweesi yongeye gufungwa akimara kuvuga ko Imana itarya amandazi(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

Umwe muri barindwi bashinjwa kwica umukuru wa Polisi ya Uganda, AIGP Andrew Kaweesi yongeye gufungurwa nyuma yo kuvuga ko Imana itarya amandazi.Uyu mugabo yari yafunguwe mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa kabari kuya 07 Ugushyingo 2017.
Polisi ya Uganda yari hafi y’urukiko yongeye kuriza imodoka y’abagororwa, uyu mugabo nyuma y’akanya gato arekuwe by’agateganyo n’Urukiko rwa Nakawa amaze gutanga ingurane y’amafaranga.
Uyu mugabo witwa Shaban Senfuka, ari muri barindwi bashinjwa kugira (...)

Sponsored Ad

Umwe muri barindwi bashinjwa kwica umukuru wa Polisi ya Uganda, AIGP Andrew Kaweesi yongeye gufungurwa nyuma yo kuvuga ko Imana itarya amandazi.Uyu mugabo yari yafunguwe mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa kabari kuya 07 Ugushyingo 2017.

Polisi ya Uganda yari hafi y’urukiko yongeye kuriza imodoka y’abagororwa, uyu mugabo nyuma y’akanya gato arekuwe by’agateganyo n’Urukiko rwa Nakawa amaze gutanga ingurane y’amafaranga.

Uyu mugabo witwa Shaban Senfuka, ari muri barindwi bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Kaweesi.Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,urukiko rukuru rwategetso ko barekurwa ariko uyu ataragera iwe yongeye gutabwa muri yombi.

Chimpreports yandikirwa mu gihugu cya Uganda, ivuga ko umucamanza Noah Sajjabi yari yategetse ko barekura by’agateganyo barindwi mu bantu 14 bashinjwa kwica AIGP Kaweesi. Aba uko ari barindwi bemeye gutanga ingurane ya miliyoni 50 z’amashilingi ya Uganda. Kaweesi akaba yaricanywe n’umushoferi we n’uwari ushinzwe kumurinda ubwo yavaga iwe yerekeje ku kazi.

Iki kinyamakuru kivuga y’uko uyu witwa Senfuka agisohoka mu rukiko avanyweho amapingu yahise aganira n’itangazamakuru atangira kwishongora no kugaragaza ko yari afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu magambo ye ati “Nari mfunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko..Narekuwe kuko Imana itarya ruswa.”Akivuga ibi, Polisi yahise ikikiaza aho bari bari uyu mugabo ahita yongera gutabwa muri yombi atageze iwe.

Umucamanza Sajjabi yari yarekuye aba bantu barindwi bitewe kuko bari bamaze amezi 6 bafunzwe kandi amategeko yemera ko nyuma y’iki gihe ukekwaho icyaha ashobora kurekurwa atanze ingurane.

Kuwa kuwa 21 Mata 2017 nibwo bagejejwe imbere y’urukiko.Amezi 6 yarashize bataraburana.

Uretse Shanan Senfuka wongeye gutabwa muri yombi, hafunguwe Hassan Tusiime, Sheikh Musa Brenda, Ibrahim Kisa, Sheikh majidu Ojegere na Hamiidu Magambo.
REBA AMAFOTO:

Aha yasuhuzaga umugore we agisohoka mu rukiko


Yari intambara mu zindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa