skol
fortebet

Uganda: Uwahoze mu ngabo z’u Rwanda yagejejwe mu rukiko ashinjwa gushimuta Lt Mutabazi wakatiwe

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, Umunyarwanda Rene Rutagungira, wahoze mu ngabo z’u Rwanda RDF yagajejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho gushimuta Lt Joel Mutabazi akamushyikiriza igisirikare cy’u Rwanda.
Rene Rutagungira washimutiwe mu kabari kitwa Bahamas Bar mu ijoro ryo kuwa 08 Kanama yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu.Yari kumwe na bamwe mu bapolisi ba Uganda bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, Umunyarwanda Rene Rutagungira, wahoze mu ngabo z’u Rwanda RDF yagajejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho gushimuta Lt Joel Mutabazi akamushyikiriza igisirikare cy’u Rwanda.

Rene Rutagungira washimutiwe mu kabari kitwa Bahamas Bar mu ijoro ryo kuwa 08 Kanama yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye arinzwe bikomeye ndetse yambaye amapingu.Yari kumwe na bamwe mu bapolisi ba Uganda bashinjwa gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho uruhare yagize mu gusubiza mu Rwanda Lt Joel Mutabazi wahoze ari umwe mu bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu.Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwakatiye Lt Mutabazi Joel gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Uru rubanza rwiswe urw’iterabwoba rwaregwagamo abantu 16 bakekwaho kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umukuru w’urukiko, Lt Gen Andrew Gutti yasomye ibyaha Rene akurikiranyweho maze avuga ko ashinjwa icyaha cyo gushimuta kinyuranyije n’ingingo ya 242 y’amategeko ahana.

Mu myanya w’Ubushinjacyaha nabwo bwagaragaje ko kuwa 25 Ukwakira 2013, mu gace ka Kamengo, mu Karere ka Mpigi muri Uganda, uyu Rene yari atunze imbunda na grenades mu buryo bunyuranyije n’amategeko.Ngo yashimuse Mutabazi ku ngufu amushyikiriza u Rwanda ahita atangira gukurikiranywa n’amategeko y’u Rwanda.

Chimpreports yandikirwa mu gihugu cya Uganda yanditse ko hataramenyekana impamvu nyakuri ituma uru rubanza hagaragaramo amasura y’abasirikare ba Uganda.

Iki kiyamakuru kivuga ko hari amakuru yavuzwe y’uko Perezida Museveni aherutse kwakira ibaruwa ivuye mu muryango Mpuzamahanga bamusaba kugira icyo akora mu maguru mashya ku ihohotera abasirikare ba Uganda bakorera impunzi z’abanyarwanda.

Chimpreports kandi ivuga ko hari amakuru aturuka mu nzego z’umutekano akomeza avuga ko abandi bapolisi, abakozi b’inzego z’umuutekano ndetse n’abasivili bazakomeza kugezwa imbere y’urukiko.

Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yakoreye igisirikare cy’u Rwanda igihe kinini mbere yo gusezera akajya kwikorera, bivugwa ko yabanye bya hafi na Minisiti w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe. Impapuro yinjiriyeho muri Uganda zerekana ko yahageze mu 2014.

Hejuru y’ibyo Rene bivugwa ko yavuye mu Rwanda ahunga kugirirwa n’abi n’inzego z’umutekano. Ambasaderi w’u Rwanda I Kampala, Frank Mugambage aherutse kuvuga ko atazi ko Rene hari ibyaha akurikiranweho mu Rwanda.

Uwo ashinjwa gushimuta; Mutabazi yahamijwe n’urukiko ibyaha umunani aribyo gutoroka igisirikari, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika, yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Lt Mutabazi yakatiwe gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare

Bivugwa ko kandi Sgt (Rtd) Rene Rutagungira akekwaho n’inzego z’umutekano za Uganda kugira uruhare mu guhiga bamwe mu basirikare b’u Rwanda bahunga igihugu bagahungira muri Uganda, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byo kurasira aba basirikare muri Kampala.

Ibitekerezo

  • bamurase.nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa