skol
fortebet

Uko iburanisha rya mbere rya Kabuga Felicien i La Haye ryagenze

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

Umwanya munini wafashwe n’umwanditsi w’urukiko asoma ibiregwa Felicien Kabuga, we yahisemo guceceka ariko ngo bisobanuye ko atemera ibyo yarezwe.
Iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu ritangiye umucamanza mukuru, Iain Bonomy, yabwiye Kabuga ko afite uburenganzira bwo kugira ibyo avuga mu rukiko, guceceka, cyangwa kunganirwa.
Kabuga w’imyaka 85, nk’uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga bwamushakishaga ku byaha bya (...)

Sponsored Ad

Umwanya munini wafashwe n’umwanditsi w’urukiko asoma ibiregwa Felicien Kabuga, we yahisemo guceceka ariko ngo bisobanuye ko atemera ibyo yarezwe.

Iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu ritangiye umucamanza mukuru, Iain Bonomy, yabwiye Kabuga ko afite uburenganzira bwo kugira ibyo avuga mu rukiko, guceceka, cyangwa kunganirwa.

Kabuga w’imyaka 85, nk’uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga bwamushakishaga ku byaha bya jenoside.

Kabuga yasomewe anabwirwa uko yakoze ibyaha akekwaho, bishinigye ku gushishikariza no gutera inkunga "jenoside yakorewe Abatutsi."

Kabuga yarezwe ibyaha birimo;

Umugambi wo gukora jenoside

Ubufatanyacyaha cya jenoside

Gushishikariza, ubwe, rubanda gukora jenoside

Kugerageza gukora jenoside

Ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu

Asoma ibirego by’ubushinjacyaha, umwanditsi w’urukiko yavuze ko Kabuga, yakoresheje ijambo n’imbaraga yari afite kuri radio RTLM "agashishikariza umugambi wo kurimbura abashyizwe ubwoko bw’Abatutsi".

Yavuze ko Kabuga yari we muterankunga mukuru w’iyo radio kandi ngo yari azi neza ibyo ikora byose, n’ibiyitangazwaho.

Yavuze ko "by’umwihariko kuva tariki 06 z’ukwezi kwa kane 1994, mu buryo bweruye, RTLM yahamagariye gutsemba Abatutsi, no kuvuga bamwe muri bo aho bihishe, kugira ngo bicwe".

Yongeyeho ati: "Felicien Kabuga yatangaga amabwiriza ku bikorwa byose bya RTLM, guha akazi no kwirukana abanyamakuru n’ibiyitangazwaho.

"Yanahagaze ku biyivugirwaho ubwo minisitiri w’itangazamakuru yasaba ko RTLM ihagarika ibiganiro bishishikariza urwango n’ubwicanyi ku Batutsi."

Kabuga yari ’ananiwe cyane’

Mu gihe bari batararangiza gusoma ibiregwa Kabuga byose, umwunganizi w’uregwa yavuze ko umukiriya we "ananiwe cyane", asaba ikiruhuko gito, umucamanza aragitanga.

Hagati aho, Kabuga yari ateze amatwi ibivugwa, bamusemurira, yabonekaga nk’udafite impungenge cyangwa ubwoba bw’ibirego bikomeye yaregwaga.

Yashinjwe kuyobora inama zitegura ubwicanyi, gutanga inkunga y’ibikoresho byo kwica, gutanga imodoka zo gutwara no guha inzoga Interahamwe zakoraga ubwicanyi ku Kimironko muri Kigali no ku Gisenyi.

Umwanditsi w’urukiko yavuze ko Kabuga atigeze; abuza ubwicanyi, arega mu mategeko ababukoraga cyangwa ahagarika gutanga inkunga yo kubukora kubo yise ’abagaragu be’.

Yavuze kandi ko Kabuga ubwe hari amagambo yavugiye mu ruhame mu gihe cya jenoside ari i Kigali no mu Ruhengeri, ashishikariza ubwicanyi.

Aha umwanditsi yavuze ko Kabuga yasabye ko "umwanzi aho ari hose yicwa" kandi ngo "umwanzi yari abizi neza, n’abo yabwiraga biganjemo Interahamwe bari babizi neza ko avuga Abatutsi".

Kabuga yahisemo guceceka

Uruhande rw’uregwa ruhawe umwanya, Me Altit Emmanuel wunganira Kabuga yavuze ko babanje kuvugana n’umukiriya we ku cyemezo cy’uko ntacyo atangaza.

Yagize ati: "Ibi twabivuganyeho mbere, ntabwo ari bugire icyo avuga kubera uko ameze ubu, ndasaba ko mwemera ko ntacyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa."

Altit kandi yasabye ko amagara y’umubiri no mu mutwe bya Kabuga bigenzurwa neza hakamenyekana uko amerewe mbere y’uko urubanza rutangira.

Umushinjacyaha Sege Brammertz wa ruriya rwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yasabye umucamanza igihe cyo kwitegura urubanza mu mizi.

Mu byo bitegura yavuze; kongera kuvugana n’abatangabuhamya, gutegura uburyo bazatanga ubuhamya bari mu Rwanda, guhindura dosiye mu Kinyarwanda nk’uko byifujwe n’uregwa n’ibindi.

Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko agiye kwiga ku byavuzwe n’impande zombi urukiko rukazatangaza umwanzuro w’igihe urubanza ruzakomereza.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa