skol
fortebet

umuhungu wa Paul Rusesabagina yarahiriye gukora ibishoboka byose akisubiza Papa we

Yanditswe: Wednesday 02, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho RIB yerekanye ko yataye muri yombi Paul Rusesabagina kuri uyu wa 31 Kanama 2020, umuhungu yabyaranye na Tatiana witwa Trésor Rusesabagina, yanditse ubutumwa arahirira gukora igishoboka cyose akisubiza se.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa Trésor Rusesabagina yanditse avuga ibigwi se uri mu maboko ya RIB, aho avuga ko yari umuntu w’icyitegererezo.

Ubwo RIB yerekaga itangazamakuru Paul Rusesabagina wari wambaye amapingu, yasobanuye ko uyu mugabo w’imyaka 66 akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, bihuye n’ibitero umutwe wa FLN ushamikiye ku impuzamashyaka ya MRCD Ubwiyunge yari abereye Perezida, wagabye mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu 2018.

Ibi birego byose uyu muhungu we ntabwo abyemera, ahubwo avuga ko yatawe muri yombi arengana. Trésor mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, yagize ati:

Nkeneye ko mumba hafi, ubufasha bwanyu, urukundo ndetse n’amasengesho. Ubu nandika ubu butumwa ndi gutitira kubera ko ntazi niba nzongera kumubona ukundi. Mu by’ukuri sinzi niba niba nzongera kumuhobera cyangwa ngo mukoreho.

Gusa uyu muhungu wa Rusesabagina yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose, akongera akigarurira se. Ati:

Ariko rero, ngiye gukora ibyo yakabaye akora…Ngiye kurwana kugeza ubwo mubonye imbere yanjye.

Trésor Rusesabagina yasoje ubu butumwa bwe asaba inshuti ze, abahuye na we bose n’iyo waba ari umunota umwe, ndetse n’abamukunda kumushyigikira muri iyi gahunda.

Paul Rusesabagina watawe muri yombi mu minsi ishize ariko akerekwa abanyamakuru ku munsi w’ejo tariki ya 31 Kanama 2020,yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954.

Amakuru avuga ko akiri muto ababyeyi be bamwohereje kwiga mu ishuri ry’Abadivantiste rya Gitwe bimufasha kumenya kuvuga neza Igifaransa n’icyongereza ku myaka 13 gusa.

Rusesabagina yashyingiranwe n’umugore we wa Mbere Esther Sembeba kuwa 08 Nzeri 1967 babyarana abana 3 barimo uwitwa Diane,Lys na Roger Rusesabagina.Uyu mugore baje gutandukana mu mwaka wa 1981.

Rusesabagina yagiye yiga mu bihugu bitandukanye birimo nka Cameroon,n’ibindi by’I Burayi birimo Ubusuwisi n’Ubufaransa aho yigaga ibijyanye n’Amahoteli.

Mu mwaka wa 1978 nibwo Rusesabagina yagiye gushaka akazi muri Hotel des Milles Collines aho yaje kwitwara neza muri aka kazi bimuhesha amahirwe yo kubona ziriya buruse twavuze hejuru z ku mugabane w’I Burayi.

Mu mwaka wa 1987 nibwo Rusesabagina yamenyanye n’umugore we wa kabiri witwa Tatiana wakoraga mu bitaro byo mu Ruhengeri baza gushyingiranwa mu myaka 2 yakurikiyeho.Aba bombi babyaranye umwana w’umuhungu witwa Tresor.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994 yabaga,Rusesabagina yari umukozi wa Hotel des Milles Collines aho yigambye ko yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri iyi Hotel nyamara abayirokokeyemo bavuze ko yabacuzaga utwabo abasaba amafaranga menshi, abatayatanze bagasohorwa

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,Rusesabagina yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abiguze ngo barokokere muri Hotel des Milles Collines batanze ubuhamya bw’ibyo bakorewe na Rusesabagina

Mu mwaka wa 2008,Rusesabagina yashyize hanze filime yise“Hotel Rwanda” Paul Rusesabagina agaragaza uburyo butandukanye yakoresheje akabasha kurokora umubare munini w’Abatutsi bari barahungiye muri Hotel des mille collines.

Rusesabagina yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye mu bice bitandukanye by’isi yemeza ko yarokoye Abatutsi benshi bahungiye muri iriya Hotel yakoreraga.

Muri 2013,Nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu wakoze igihe kinini muri guverinoma,yabaye Senateri ndetse anaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mbere y’uko atabaruka muri 2016,yavuze ko Rusesabagina nta kidasanzwe yakoze mu kurokora Abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Milles Collines mu mwaka wa 1994.

Yagize ati “Twe twarokokeye aha nta gikorwa kidasanzwe yavuga ko yakoze twabonye. Harimo abagiye bariha ngo babashe kubaho. Twarokowe n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi n’iza Loni zatinyiwe igitsure cyazo tukabasha kubaho, aho niho ingufu zaturutse.We arabeshya.”

Uretse Mucyo, Semigabo Eugene warokokeye muri iyi hotel yavuze ko Rusesabagina yari yarabagize imfungwa zo gucuruza mu gihe cya Jenoside ku buryo yagombye no kubibazwa.

Semigabo yagize ati “Rusesabagina ntakibeshyere ngo yaraturokoye, ahubwo yari yaratugize ibicuruzwa. Njyewe ubwanjye yansanze mu cyumba nimero 29 nabagamo, agiye kunsohora muha sheki ngo atansohora bakanyica; ndigura, namuhaye ayiyongera ku bihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda twatangaga buri munsi. Nyuma, Jenoside irangiye nagiye muri Banki ya Kigali nsanga yarayabikuje.

Semigabo yavuze ko ibyo Rusesabagina yavuze byose abeshya kuko yabaga inshuti n’abafite amafaranga gusa,abatayafite bararaga mu byatsi biri inyuma ya hoteli bicwa n’imbeho.

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye muri Hotel des Milles Collines wabaye mu 2013, Minisitiri Mitali Protais wayoboraga Minisiteri ya Siporo n’Umuco yagaye imyitwarire ya Paul Rusesabagina.

Ati “(Rusesabagina) ntakwiye no kudutwara umwanya munini, ni amaco y’inda nk’ay’ibindi bisambo byose. Icyo akora ni ugucuruza Jenoside. Abahabaye barabizi ko nta cyo yabamariye ahubwo yabaryaga amafaranga, baramuvuguruje. Abikora mbere ntibari bazi icyo agamije, nyamara akina iriya filimi yari agamije inyungu za politiki”.

Icyo gihe,Mitali yasabye abarokokeye muri iyi hoteli ndetse n’ubuyobozi bwayo gushyira hamwe bagakora filime ibeshyuza ibyo Rusesabagina yiyitiriye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina washinze umuryango wa MRCD (Rwandan Movement for Democratic Change),ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Rusesabagina Paul yari umuyobozi w’impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w’ u Rwanda ndetse bihitana abaturarwanda.

RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo; iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane bo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amagepfo muri Kamena 2018.

Ibitekerezo

  • Barakubeshye wamuswa we ahubwo uzamusanga ikigali nawe tuzakuzana niba utangiye kucyata ubwo uragirango uvugwe gusa muhame hamwe abatifuriza ineza u Rwanda muzabyishyura

    Hhhhhhhhhh ndagukomeje musore ubu nkawe Koko???? Icyo gipupe nutwo dufaranga nibyo byatumye ubyimba agatuza Koko??? Woe???? Hhhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa