skol
fortebet

Umusore yatawe muri yombi azira gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 72

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi yo mu mujyiwa Nairobi mu gihugu cya Kenya yataye muri yombi umusore ukiri muto wafashe ku ngufu umukecuru w’imyaka 72 wo mu gace kitwa Ruai muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Uyu musore witwa Samuel Mutahi Kanyi yatawe muri yombi n’abaturanyi be nyuma yo gufatwa ari gusambanya uyu mukecuru ku ngufu bahita bamushyikiriza polisi.

Uyu musore yasambanyije uyu mukecuru w’imyaka 72 kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,ku mugoroba saa kumi n’imwe.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, Rose Muiruri uyobora polisi ya Ruai yasabye urukiko kuba rufunze uyu musore icyumweru kugira ngo hakorwe iperereza.

Muiruri yavuze ko uyu musore atarakorerwa idosiye kuko batarabasha gusura aho yakoreye amahano.

Yavuze kandi ko bakeneye igihe cyo kwakira abatangabuhamya no gufata ibizamini umunyabyaha n’uwahemukiwe.

Umucamanza yemeye ko uyu musore agiye gufungwa kugeza kuwa 04 Gicurasi uyu mwaka.

Kuwa 25 Mata 2020,Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yongereye igihe cyo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus,kubera ko muri iki gihugu abarwayi bakomeje kwiyongera.

Mu ijambo yagejeje ku baturage muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus, Kenyatta, yatangaje ko igihe cy’imikwabu itegeka abantu bose kuba bari mu ngo zabo saa moya za nimugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo ndetse no gukumira ingendo z’ahantu hibasiwe n’icyorezo cyongereweho iminsi 21.

Agace ka Mandera mu Majyaruguru y’Uburasirazuba kongerewe ku rutonde rw’aho ingendo zijya n’izivayo zitemewe nyuma y’uko hagaragayemo Coronavirus. Utwo duce ni Nairobi, Kilifi, Kwale na Mombasa.

Inzego z’umutekano kandi zasabwe gucunga neza imipaka kugira ngo hatagira ikibangamira ingamba zo kurwanya Coronavirus zafashwe.

Kenyatta yavuze ko igihugu kizazahura ubukungu ariko mu buryo budashyira mu kaga ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage. Yavuze kandi ko ingamba guverinoma yashyizeho zagize uruhare rukomeye mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Nairobi na Mombasa ni two duce dufite umubare munini w’abanduye n’abapimwe mu gihugu. Muri Kenya hamaze gupimwa abarenga 17,492 kugera kuri uyu wa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa