skol
fortebet

Umuyobozi afunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ephraim Katwaaza wari ushinzwe procurement muri Koreje yigisha iby’Ubucuruzi ya Uganda afungiye muri Gereza ya Ndorwa azora gusambanya umwana w’uukobwa w’imyaka 6 y’amavuko.
Katwaaza w’imyaka 33 y’amavuko akaba ashinjwa gusambana umwana wigaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Child Africa Junior School kiri mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda.
Umushinjacyaha akaba yabwiye urukiko ko Katwaaza ku ya 21 Nzeri ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa ubwo yari mu (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ephraim Katwaaza wari ushinzwe procurement muri Koreje yigisha iby’Ubucuruzi ya Uganda afungiye muri Gereza ya Ndorwa azora gusambanya umwana w’uukobwa w’imyaka 6 y’amavuko.

Katwaaza w’imyaka 33 y’amavuko akaba ashinjwa gusambana umwana wigaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Child Africa Junior School kiri mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda.

Umushinjacyaha akaba yabwiye urukiko ko Katwaaza ku ya 21 Nzeri ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa ubwo yari mu Kagari ka Kekubo aribwo yaje gusambanya uyu mwana.

Uwunganira Katwaaza mu by’amategeko akaba yavuze ko uru rukiko rwa Kabale ari ntqabubasha rufite bwo kuburanisha imanza nk’izi ndetse asaba umukirira we ko yasaba ko urubanza rwe rwimurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ephraim Katwaaza ukurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko

Katwaaza akaba afungiye muri Gereza ya Ndorwa abi azagaruka imbere y’urukiko ku ya 13 Ukuboza ,2016 nk’uko bitangazwa na Chimpreport dukesha iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa