skol
fortebet

Urubanza rwa Padiri Munyeshyaka rwasubitswe kugeza 2018

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwasubitse kumva ubujurire bw’abashinja padiri Wenceslas Munyeshya, ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye muri paroisse y’umuryango Mutagatifu mu mujyi wa Kigali.
Ubu bujurire bwari bwatanzwe mu myaka hafi 2 ishize n’imiryango irimo n’uharanira ko abakoze Jenoside baba mu Bufaransa baburanishwa, ari wo CPCR uyobowe na Alain Gauthier, wanatangaje ko kumva iki kirego cy’ubujurire byimuriwe mu mpera z’ukwezi kwa 1 umwaka utaha.
Yagize ati, "Nagiye ku ngoro y’ubutabera (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwasubitse kumva ubujurire bw’abashinja padiri Wenceslas Munyeshya, ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye muri paroisse y’umuryango Mutagatifu mu mujyi wa Kigali.

Ubu bujurire bwari bwatanzwe mu myaka hafi 2 ishize n’imiryango irimo n’uharanira ko abakoze Jenoside baba mu Bufaransa baburanishwa, ari wo CPCR uyobowe na Alain Gauthier, wanatangaje ko kumva iki kirego cy’ubujurire byimuriwe mu mpera z’ukwezi kwa 1 umwaka utaha.

Yagize ati, "Nagiye ku ngoro y’ubutabera kuri iki gicamunsi, kumva ibyasabwe urukiko. ntibyamaze igihe kirenze igice cy’isaha gusa, ubwo nabonye abavoka basohoka, ni na bo bambwiye iby’uku kwimura isuzumwa ry’ubusabe bwacu. Igishobora kuba cyabiteye ni uko umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rw’ubujurire rw’i Paris yaba yatunguwe n’umubare munini w’abunganira abarega, bagombaga kuvuga, akaba rero atari afite umwanya wo kumva no kumenya ibyo bose bashoboraga gusobanura. Ubwo rero bafashe umwanzuro wo kwimurira iki gikorwa ku itariki 31 Mutarama nkaba nemeza ko mu by’ukuri bitadushimishije.

Alain Gauthier yongeye ati, " bacamanza bari bafite idosiye bari bagaragaje ko hari ubuhamya bwinshi, ku bwacu twabonaga ko bushinja padiri Wenceslas Munyeshyaka, ariko kuri bo ngo ntibwari bwuzuye, bahitamo kutamwohereza kuburanishwa mu rukiko rw’ibanze, icyo gihe ndibuka ko byavugwaga ko atashatse ko yagirwa umwere n’urukiko kuko byari kugira izindi ngaruka, ariko twe tushaka ko padiri Munyeshya agezwa imbere y’urukiko rw’ibanze noneho ubutabera, harimo n’inyangamugayo zihagarariye abaturage, abe ari bo bemeza ko Munyeshya yakoze cyangwa atakoze ibyaha tumushinja.

Kuva mu 1995 ni bwo imiryango iharanira ko abakoze Jenoside baburanishwa bagejeje ikirego ku nkiko basaba ko padiri Munyeshyaka yaburanishwa. Ariko akomeza akazi k’uwihayimana mu Bufaransa. Kugeza magingo aya n’ubundi abamureze ngo baracyategereje ko agomba kuburanishwa.

RBA

Ibitekerezo

  • Ibintu abakuru b’amadini hamwe n’abayoboke babo bakoze muli Genocide biteye agahinda.Kandi ni uguhera muli za 1950s.
    Muribuka Musenyeri Perraudin ko yafatanyije n’abakoloni bakicisha abatutsi.Musenyeri Nsengiyumva Vincent,umukuru wa Kiliziya Gatulika,yari muli Komite Nyobozi y’ishyaka MRND ryateguye Genocide.Abapadiri bagize uruhare muli Genocide,ntibagira ingano.Mu idini ya Anglikane,abasenyeri hafi ya bose bakoze Genocide.Umwe muli bo,Musenyeri Musabyimana Samuel yaguye muli gereza ya Arusha yishwe na sida.Usanga amadini aho kujya mu mihanda ngo yigishe abantu ubwami bw’imana nkuko YESU n’abigishwa be babigenzaga,abakuru b’amadini n’abayoboke babo,bijandika mu byisi (shuguri,politike,icyacumi,etc...),barangiza bakiyita abakozi b’imana,mu gihe Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Romans 16:18).Abantu bose bameze gutya,ntabwo imana izabaha ubuzima bw’iteka (1 Yohana 2:15-17).Nubwo iyo bapfuye abanyamadini bavuga ko baba bitabye imana,Bible ivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Nicyo gihano imana iha abanyabyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa