skol
fortebet

Urukiko rwategeko ko urubanza rwa Maj. Rugomwa rwongera gusubikwa

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko urubanza rwa Maj Dr Aimable Rugomwa na mukuru we Nsanzimfura Mamelto, rusubikwa ku nshuro ya gatatu, rukazasubukurwa ku ya 09 Gicurasi 2017.
Maj Dr Aimable Rugomwa, wari umuganga ku bitaro bya gisirikare i Kanombe na mukuru we w’umusivili witwa Nsanzimfura Mamelto, bakurikiranyweho kwica umwana witwa Mbarushimana Theogene wari ufite imyaka 17, urupfu rwabaye ku itariki ya 04 Nzeli 2016.
Iburanisha mu mizi ry’uru rubanza risubitswe ku nshuro ya gatatu, (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko urubanza rwa Maj Dr Aimable Rugomwa na mukuru we Nsanzimfura Mamelto, rusubikwa ku nshuro ya gatatu, rukazasubukurwa ku ya 09 Gicurasi 2017.

Maj Dr Aimable Rugomwa, wari umuganga ku bitaro bya gisirikare i Kanombe na mukuru we w’umusivili witwa Nsanzimfura Mamelto, bakurikiranyweho kwica umwana witwa Mbarushimana Theogene wari ufite imyaka 17, urupfu rwabaye ku itariki ya 04 Nzeli 2016.

Iburanisha mu mizi ry’uru rubanza risubitswe ku nshuro ya gatatu, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2017 ku mpamvu z’uburwayi nk’uko byagenze ku isubikwa ry’uru rubanza ku nshuro ebyiri zabanje, umuvandimwe wa Dr Rugomwa bareganwa muri uru rubanza, bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Me Ngabonziza Joseph na Me Ntagara Jean Claude bunganira Maj Dr Rugomwa na Nsanzimfura Mamelto, bashimye iki cyemezo cy’Urukiko kuko bari basabye ko Nsanzimfura Mamelto ureganwa na Maj Rugombwa agomba kubanza gusuzumwa, aho gukurikiranwa kuko afite ikibazo cyo mu mutwe.

Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko bwari bumaze igihe busabye abahanga mu gupima uburwayi bwo mu mutwe, kubanza gusuzuma Nsanzimfura Mamelto ntibaboneke.

Bwamenyesheje urukiko ko igihe urubanza rwimuriwe nta kizarubuza gukomeza rukaburanwa mu mizi, ngo kuko abo baganga batanze gahunda ’rendez-vous’ yo gusuzuma Nsanzimfura kuri uyu wa gatatu tariki 12 Mata 2017, mu cyumweru kimwe bakaba bifuza ko ibisubizo byazaba byarabonetse.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko Maj Dr Rugomwa na Nsanzimfura bafashe Mbarushimana wari umuturanyi wabo yitambukira mu muhanda, bamujyana mu gipangu kwa Maj Dr Rugomwa baramukubita, bimuviramo urupfu.

Ku rundi ruhande ariko Maj Dr Rugomwa, avuga ko Mbarushimana ari we nyirabayazana w’urupfu rwe, kuko ngo yaje ari nijoro azanye ijeki y’imodoka(mu gihe ngo abajura bari bamaze iminsi bamutera), agatangira gufungura ipine y’imodoka ye.

Maj Dr Rugomwa ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi giteganywa n’ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko icyo cyaha kiramutse kimuhamye yahita afungwa burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa