skol
fortebet

USA: Abapolisi 7 bahagaritswe ku kazi bazira urupfu rw’umwirabura witwa Prude

Yanditswe: Friday 04, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi barindwi ba Amerika bahagaritswe mu kazi nyuma y’urupfu rw’umwirabura w’umugabo utari ufite intwaro wananiwe guhumeka nyuma yo gupfukwa ikintu.
Daniel Prude, wari ufite ibibazo byo mu mtwe, yapfuye nyuma y’uko ashyizweho ikintu "cyo kumubuza gucira", ubusanzwe kirinda abapolisi ubwabo kugerwaho n’amacandwe y’abo bafashe.
Avuga uwo mwanzuro, ukuriye agace ka Rochester muri leta ya New York witwa Lovely Warren, yavuze ko irondabwoko ryaganishije kuri urwo rupfu.
Bwana Prude yapfuye mu (...)

Bwana Prude yapfuye mu kwezi kwa gatatu ariko uko yapfuye byamenyekanye vuba aha.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 41 yapfuye amezi abiri mbere y’iyicwa rya George Floyd, ryateje imyigaragambyo ikomeye yamagana urugomo rw’abapolisi muri Amerika.

Uburyo Bwana Prude yafashwe busa n’uko byakozwe kuri Bwana Floyd, bombi batsikamiwe hasi n’abapolisi.

Guhagarika abapolisi barindwi ni icya mbere gikozwe ku rupfu rwa Bwana Prude. Amasezerano avuga ko bazakomeza guhembwa muri iki gihe bahagaritswe, kuko batirukanwe mu kazi.

Abategetsi bavuze iki?

Lovely Warren yabwiye abanyamakuru ejo kuwa kane ati: "Mpagaritse abapolisi bavugwa, kandi nsabye umushinjacyaha mukuru kwihutisha iperereza."

Yakomeje ati: "Igipolisi cyacu cyananiwe gufasha Daniel Prude, kimwe n’inzego z’ubuvuzi bwo mu mutwe, sosiyete yacu, nanjye ubwanjye."

Yongeyeho ko urupfu rwe ari ikimenyetso ko "ibibazo twahuraga nabyo cyera ari nabyo duhura nabyo uyu munsi".

Uyu mutegetsi yananenze Bwana La’Ron Singletary ukuriye abapolisi muri aka gace kuba ataramubwiye ukuri ku byabaye.

Ibyabaye kuri Prude byamenyekanye kuwa gatatu ubwo amashusho ya camera iba iri ku myambaro y’umupolisi yatangazwaga, nyuma y’igihe kinini bisabwa n’abaturage.

Madamu Warren yavuze ko ibyo yabonye ku mashusho "bitandukanye cyane" n’ibyo ukuriye abapolisi yamubwiye ko Prude yishwe n’ibiyobyabwenge birengeje.

Uyu mutegetsi ariko ntiyavuze niba hari ibihano byafatiwe La’Ron Singletary ukuriye igipolisi muri ako gace.

Kuwa gatatu, Bwana Singletary yahakanye ko yagerageje guhishira imenyekana ry’ibyabaye igihe Daniel Prude yafatwaga.

Andrew Cuomo, guverineri wa leta ya New York yasabye ko iki kibazo kirangizwa "mu buryo bwihuse bushoboka".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa