skol
fortebet

Uyu munyamabanga wihariye wa Minisitiri akurikiranyweho kumusambanyiriza umukobwa

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Uyu mugabo witwa Reuben Kiborek yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane. Ashinjwa ko umukobwa wa Minisitiri Simon Chelugui yamutwaye mu modoka akamujyana mu mujyi wa Nakuru, ari naho bikekwa ko yakoreye icyaha.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri ushinzwe amazi muri Kenya, yagejejwe imbere y’urukiko akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuyobozi we, ufite imyaka 16.

Reuben yatawe muri yombi ku wa 23 Ukuboza, yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bondeni.

Uyu mugabo yahakanye ibyaha aregwa, arekurwa atanze ingwate y’ibihumbi 300 by’Amashilingi ya Kenya kugira ngo akurikiranwe ari hanze.

Kiborek yaherukaga kwiyamamaza mu matora y’abadepite muri Kenya ahagarariye agace ka Mogotio, ariko yatsindiwe mu matora y’ibanze.

Yagizwe umunyamabanga wihariye wa Minisitiri Chelugui muri Gicurasi 2018. Ni umwe mu bantu bavuganira cyane Visi Perezida William Ruto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa