skol
fortebet

Umutoza Liverpool yifuza cyane yatangaje akari ku mutima we

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Umuholandi,Arne Slot yemeje ko ashishikajwe n’akazi ka Liverpool kandi ko ibiganiro birimo gukorwa hagati y’ikipe ya Feyenoord atoza ndetse na Liverpool.

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool iri gushakisha umutoza mushya kuva Jurgen Klopp atangaje ko azava ku mwanya we wo kuyitoza uyu mwaka w’imikino nurangira.

Arne Slot yabwiye ESPN ati: “Ndashaka kuba umutoza mushya wa Liverpool, icyemezo cyanjye kirasobanutse kandi nta banga ririmo ko nshaka kujya muri Liverpool

“Feyenoord na Liverpool bari mu biganiro byo kumvikana, ntegereje kureba ibizavamo”.

"Mfite icyizere, ntegereje ko amakipe yumvikana."

Feyenoord yiteguye kwemerera Slot kugenda ariko ikaba itaremera amafaranga iri guhabwa na Liverpool ku masezerano ye.

Ikipe yo muri Merseyside yatanze amafaranga agera kuri miliyoni 8.5 z’ama pound ariko birashoboka ko bashobora kuyongera kugeza kuri miliyoni 10 z’ama pound.

Mu gihe amakipe yakumvikana, Slot ashobora kwemezwa nk’umutoza mushya wa Liverpool mu masaha 48 ari imbere.

Slot yafashije Feyenoord gutwara igikombe cya Eredivisie umwaka ushize mu gihe iyi kipe yatwaye igikombe cyu Buholandi mu mpera z’icyumweru gishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa