skol
fortebet

Mushiki wa Bomboko yampaye ruswa ngo mushinjure

Yanditswe: Tuesday 14, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu batangabuhamya yabwiye urukiko rwa rubanda I Buruseli mu Bubirigi ko hari umuvandimwe wa Nkunduwimye Emmanuel wamugezeho amuha ruswa kugirango azamushinjure musaza we.

Sponsored Ad

Uyu mutangabuhamya, ni igitsinagabo ,mu gihe cya jenoside yari mu kigero cy’imyaka 48, akaba ari umwe mu batangabuhamya bagiye mu Bubiligi gutanga ubuhamya baturutse mu Rwanda, uyu kandi ni umwe mu biboneye n’amaso abatutsi bicirwa ku byobo byari munsi y’igaraji AMGAR.

Mu buhamya burebure yatanze yagaragaje uburyo ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe zari zirangajwe imbere na Bomboko ndetse na George Rutaganda, ahamya ko yiboneye n’amaso ye interahamwe zica abatutsi.

Uyu mutangabuhamya wari imbere y’abacamanaza muri iki gitondo, yagarutse ku bwicanyi bwakorewe abatutsi mu igaraji rya AMIGAR ahamya ko bwakorewe mu maso ye bikozwe n’abarimo Bomboko ndetse George Rutaganda. Yagize ati”“Ni nkunduwimye watujyanye batwicazaho gato, twari nk’umunani. Ijambo numvise ni uko Bomboko yabwiye Georges Rutaganda, ko agiye kuzana umuzungu hepfo gato, Georges aramubaza ati yitwa nde?Bomboko aravuga ati “yitwa Gashayija”, Georges ati:”genda umuzane ndamwiyicira”baratujyana ku byobo, bahera kuri Caritas na musaza we barabica”

Uyu mutangabuhamya w’imyaka 78, mu buhamya bwe yashimangiye ko mbere yo kwica abatutsikazi babanzaga gufatwa ku ngufu kandi mu babikoze na Bomboko yamushyize mu majwi, Yagize ati”babambitse ubusa barabasambanya barangije babica babatemaguye”. Icyo gihe Mbere yo kubica Bomboko yabajije George Rutaganda niba babicisha amasaasu nuko Rutaganda aramusubiza ati”amasasu barayakeneye”

Nkunduwimye Emmanuel akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo kugira uruhare muro jenoside,ubwinjiracyaha mu cyaha cya jenoside n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.

Elias Nizeyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa