skol
fortebet

BDF yabuze imishinga ifasha kuburyo yananiwe gukoresha amafaranga arenga Miliyoni 800 igahitamo kuyasubiza

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ikigega Gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) bwananiwe gukoresha amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 800 yari kugirira Abanyarwanda akamaro bahitamo kuyasubiza.

Sponsored Ad

Ni amafaranga yari yatanzwe mu mushinga w’inguzanyo hagati ya Leta y’u Rwanda na IFAD wari ugamije gukura abantu mu bukene binyuze muri Post Harvest Resilient uzwi nka PASS, aho batanze amafaranga angana na Miliyoni 817 yahawe BDF yagombaga gukoreshwa muri uwo mushinga ufatanyije na AGRA ariko akaza gusubizwa umuterankunga kuko atabashije gukoreshwa icyo yari agenewe.

Ni ikibazo cyagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, ubuyobozi bukuru bwa BDF bwitabye Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo w’Igihugu (PAC), kugira ngo butange ibisobanuro kuri bimwe mu bibazo byagaragajwe muri iyo raporo.

Ubuyobozi bwa BDF buvuga ko bwagize ibibazo bibiri byo gusubiza amafaranga, birimo ay’umufatanyabikorwa witwa AGRA, wazanye Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo afashe mu bikorwa by’ubuhinzi, ariko ngo bikaba ari ubufatanye bagiyemo badasesenguye kuko iyo basesengura neza batari kubijyamo.

Imwe mu mpamvu bashingiraho bavuga ko batari kujya muri ubwo bufatanye ni uko ari umushinga wateguwe n’abaterankunga gusa, baganira n’amabanki uko byari gukorwa, aho banki zari gutanga inguzanyo hanyuma BDF igatanga ingwate.

Asubiza ikibazo kijyanye n’isubizwa ry’amafaranga yagombaga kugirira akamaro Abanyarwanda, Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka yavuze ko ibibazo byo gusubiza amafaranga bananiwe gukoresha byatewe n’amabanki yari yemeye gukorana na AGRA ataratanze inguzanyo.

Yagize ati “Amabanki yagombaga gutanga inguzanyo ntayo yigeze atanga, kandi BDF kugira ngo itange ingwate ni uko inguzanyo iba yatanzwe, ndetse AGRA nayo ubwayo yikoreye raporo yo gusuzuma uyu mushinga bawusangamo inenge zigera kuri eshatu.”

Yongeraho ati “Uyu mushinga wari wateguwe ntabwo amabanki yigeze yishimira gukoresha uko byateguwe, ntabwo umushinga wari wateguwe neza, hanyuma n’igihe cy’ishyirwa mu bikorwa ryawo cyari gito cyane, byari amezi 11, ku buryo amabanki kuba atanze inguzanyo ndetse no kuba BDF itanze ingwate bitashobotse, natwe icyo kibazo twarakibonye ko dukeneye igihe kinini cyo kugira ngo tube twakongera igihe cyo gukorana n’amabanki puroguramu irangira gutyo, badusaba gusubiza amafaranga, turayasubiza, urebye ni umushinga utari uteguye neza.”

Hon. Germaine Mukabalisa yababajije impamvu bagiye mu mushinga bavuga ko utari uteguye neza kugera aho bafata amafaranga y’umuterankunga arenga Miliyoni 800 bakananirwa kuyakoresha.

Yagize ati “Turababaza ngo kuki mutagiye mu mushinga uteguye neza, tugafata amafaranga y’umuterankunga Miliyoni 800 koko, akatunanira kuyakoresha, yari agamije kugabanya ubukene, gukemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo mugihe cy’isarura ba bandi basarura imyaka yabo ntiyangirike n’iyo imvura yagwa cyangwa n’ibindi biza.”

Yongeraho ati “Icyo si ikibazo mu Rwanda dufite, ntitwari tubonye Miliyoni 800, ntibyatunaniye se, none se ubwo igisubizo cyatunyura twagikura he?, cyeretse niba utubwira ko rubanda nta kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere bafite, kandi kirahari mu bigomba kwitabwaho, tukabona Miliyoni 800 zigasubirayo, ahubwo twakozwe n’isoni hagati y’abaterankunga, kuba tuzi gukoresha amafaranga neza, tuba twagaragaje ko tuyakeneye, tukayabona, akatugera mu ntoki, ariko Miliyoni 800 zigasubirayo kuko tutabashije gukora icyo tugomba gukora.”

Ubuyobozi bwa BDF buvuga ko uretse mu mushinga wa AGRA ariko muri rusange mu mushinga wa PASS bashoboye gutangamo amafaranga angana na Miriyali 6 mu gihugu hose.

Ubuyobozi bwa BDF buvuga ko amafaranga batanze batubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ari bo bayishyura, ariko kandi ngo iyo abaturage batayakoresheje kubera ko na bo batabashije kubahiriza amabwiriza, asubizwa MINAGRI, ari nayo muri rusange yasubijwe umuterankunga, nubwo BDF ivuga ko ari MINAGRI yayasubije.

PAC ntiyigeze ishimishwa n’uko BDF yitwaye muri icyo kibazo kubera ko bavuga ko nubwo byitwa ko amafaranga yasubijwe umuterankunga ariko Leta izayishyura kubera ko yari yatanzwe nk’inguzanyo, ibintu bafashe nko guhombya Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa