skol
fortebet

Amagambo udakwiye kwibagirwa kubwira umukunzi mbere yo kuryama ukamuruhura umutima

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kubwirwa amagambo meza yomora aryoheye amatwi, bifasha kuruhuka neza bikarema ibyishimo mu muntu wese uyabwiwe.

Sponsored Ad

Dore amagambo meza wabwira umuntu mbere yo kuryama akaruhuka neza n’ibyamubabaje akabyibagirwa ugasa n’umwomoye umutima n’ubwonko, intekerezo zikagaruka ku muronko

Imbere ni heza

Ikiruhuko gikunze kuba mu masaha y’ijoro bitewe n’uko umwanya wo kuryama andi masaha wabuze kubera ubuzima, mu gihe bamwe na nijoro bataryama bahora babunza imitima bashaka imibereho.

Mu ijoro abantu bagiye gufata ikiruhuko bakunze kuba bananiwe rimwe na rimwe bagataha bameze nk’abarwayi bitewe n’impamvu zirimo ibihombo, ubuzima bubi batishimiye n’ibindi bibangiririza ibyishimo n’imitekerereze.

Ijambo ryiza riva ku muntu rimwomora mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ijambo “imbere ni heza” ni rimwe mu magambo yubaka umuntu akirengagiza ibicantege yahuye nabyo agaharanira gusingira ibyo byiza yifuza ahazaza.

Igihe umuntu wawe, umwana wawe, uwo mwashakanye cyangwa inshuti wifuriza ibyiza agiye kuryama, mwibutse ko nyuma yo kubabara no guhura n’imbogamizi akwiye kuzirenga kuko imbere ari heza.

Ndagukunda

Urukundo ni kimwe mu bintu bitanga impinduka zikomeye no mu buryo bugaragara. Urukundo ni kimwe mu bintu byabuze ku Isi igahura n’ingaruka nyinshi zirimo nk’amashyari, intambara n’ibindi.

Umuntu ubwiwe ko akunzwe, uwo ariwe wese yumva icyizere muri we ndetse agashobora no kugaragaza urukundo rumurimo.

Abashakashatsi bakunze kugaragaza ko umuntu ahawe urukundo rwuzuye byamwongerera n’iminsi yo kubaho kuko abantu amagana bicwa n’indwara z’agahinda batewe no kwangwa cyangwa bakagaragara nk’aho ntawe ubitayeho.

Niwifuza umuntu wo kuganiriza ndahari
Ijambo ndahari ku bwawe riruhura umutima rigatuma intekerezo mbi zishira ukongera ukaba murya kuko wumva hari izindi mbaraga zigushyigikiye.

Iri jambo riruhura umutima umuntu akabona ibitotsi agasinzira ndetse akumva ko hari umuntu witeguye kumurwanirira.

Gufasha umuntu ntibisaba amafaranga, gusa nubwo nayo yakoreshwa bitewe n’ubufasha bukenewe, ariko kumva umuntu ukamuha inama bituma yumva arinzwe.

Abantu bakunze guhura n’ibibazo bagakenera inama zabafasha gukomera, nyamara ugasanga abo batakira nabo ubwabo ntibatanga amahoro. Ijambo rito ribwiwe umuntu ugiye kuryama rituma aruhuka neza ijoro rye rikamubera ryiza.

Wiyiteho

Nk’umuntu mukuru aba abizi ko akwiriye kwiyitaho nyamara kubimubwira bituma yongera ubwirinzi akiyitaho kuruta.

Bettersleep itangaza ko mbere yo kuryama ugomba kugira intekerezo nziza ukirengagiza ibibi bityo ukaruhuka neza, nubwo mu buzima hatabura ibibi byangiza intekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa