skol
fortebet

America yakomoreye Urumogi ngo rujye rugurwa muri Pharmacy nk’indi miti ivura

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye gutangira gucuruza urumogi muri Pharmacy rukazajya rugurwa na buri wese wujuje ibisabwa.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kirekire hakorwa ubushakashatsi ndetse n’isuzumwa ry’uko hacuruzwa urumogi muri Pharmacy, Gary Long yemeje ko muri Amerika by’umwihariko muri Georgia bagiye gutangira kugurisha urumogi muri Pharmacy.

Gary Long yatangaje ko batazigera bacuruza urumogi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo bavange bimwe mu bicuruzwa bitarimo imisemburo ngo bayivange n’ibindi bicuruzwa byaba birimo urumogi kuko urwo rumogi ruzajya rubanza gutunganywa.

Ubuyobozi bwa Pharmacy zose muri Georgia burimo bukora isuzuma kuri pharmacy zose kugira ngo barebe izujuje ibisabwa zikaba zatangira gucuruza urumogi ku bantu barwemerewe muri Amerika barwandikiwe na muganga.

Long uhagarariye abazacuruza urumogi muri pharamcy, yatanagje ko pharamacy 400 zose zikorera muri Georgia zifuza kugurisha iyi miti ya THC ariko muri izo zose izimaze kwemererwa ni 130 gusa.

Uru rumogi ruzajya rucuruzwa muri Pharmacy ntabwo ruzajya aba ari rwisnhi kuko hari ibipimo byategetswe na leta ya Georgia ku rumogi rwemerewe kugurishwa muri Amerika. Urumogi rwujuje ibisabwa rugomba kuba ruvanze na THC oil, Tinctures, topicals, capules na lozenges.

Kugurisha urumogi muri leta ya Georgia bije bitunguranye dore ko nta cyumweru gishize bitangajwe kuri za televiziyo hirya no hino ko Long n’inganda ze bagiye gutangira kugurisha urumogi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa