skol
fortebet

Bashenguwe no kubona amashusho y’ibyo umukozi yakoreye umwana wabo bikamutera gupfa

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ukuboza 2021,Benedite Wanjiru Kagiri ukomoka muri Kenya yashakaga akazi kubura hasi hejuru bituma nyuma yo kukabona asigira umukobwa we w’imyaka ibiri n’igice umukozi mushya yari yashatse.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Nation kivuga ko madamu Kagiri yabonye akazi ko gucuruza ahitwa Kiambu hanyuma asiga uyu mukobwa we n’umukozi mu nzu y’umuvandimwe we iri ahitwa Nakuru.Uyu yapangaga ko namara gushyira ku murongo ibijyanye n’akazi ke azaza kubafata.

Icyakora Madamu Kagiri ntiyigeze amenya ko ibi bizasozwa n’intimba atazabasha gukira.

Kuwa 24 Nyakanga 2022,yahamagawe n’umuvandimwe we amubwira ko umukobwa we arembye ko arajyanwa kwa muganga mu gitondo.

Umukozi yamusigiye yamubwiye ko ari kugenda amera neza bituma atuza.Nyuma y’iminsi itatu,Kagiri yabwiwe ko umwana we yapfuye.

Ubwo umuryango wose warimo gushyingura uyu mwana kuwa 30 Nyakanga,waguye ku mashusho yawushenguye umutima wafashwe na camera yo mu nzu.

Ubwo yarebaga amashusho ya CCTV,muramu wa Kagiri yabonye neza icyateye urupfu rw’uyu mwana.

Mu rukiko rwa Nakuru,Madamu Kagiri yabwiye umucamanza uko ayo mashusho yagaragaje ubugome bw’umukozi we bwatumye umwana we apfa.

Amashusho yagaragaje uyu mukozi anega uyu mwana,amukubita ikintu hanyuma amwambika ubusa amuta mu mvura.

Uyu mugore yavuze ko uyu mukozi yakubitiye umwana we mu cyumba cy’uruganiriro amuziza ko ngo yitoheje birangira amunize ndetse anamujugunye mu mvura.

Mubyara wa Kagiri w’imyaka 9 yabwiye urukiko ko yavuye ku ishuri asanga uyu mwana aryamye ku ibaraza yataye ubwenge,amwinjiza mu nzu.

Uyu mwana yavuze ko uyu mukozi yamuhatirije gukubita uyu mwana abikora ku ngufu.

Uyu mwana yavuze ko uyu mukozi yajyaga akubita uyu mwana igihe cyose yimenyeho amazi agatoha.

Uyu mukozi ufite inkomoko muri Uganda yahakanye ibyaha nubwo ayo mashusho yabonetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa