skol
fortebet

Burundi: Abaguye mu gitero cy’inyeshyamba i Gatumba bashyinguwe mu marira

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Habaye umuhango wo gushyingura abahitanywe n’igitero cyabereye i Gatumba hafi y’umupaka w’Uburundi na Kongo. Imirambo 20 yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’abayobozi b’Uburundi.

Sponsored Ad

Iki gitero cyagambwe n’umutwe wigometse ku Burundi wa Red Tabara,uvuga ko ushaka guhirika ubutegetsi.Abantu 20 bishwe bashyinguwe kuri uyu wa 26 Ukuboza.

Imirambo y’abaguye muri iki gitero cya Gatumba yajyanywe gusomerwa Misa kuri paruwasi gatolika ya Gatumba mbere yo gushyingurwa.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Iwacu,yagaragaje agahinda ka bamwe mu babyeyi kubera gupfusha ababo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’Uburundi, Martin Niteretse niwe wahagarariye guverinoma muri uyu muhango.

Ijoro ryo ku wa gatanu ahagana saa mbili n’igice kuwa 23 Ukuboza,ryabaye ribi ku baturage bo mu gace ka Vugizo, muri komini ya Mutimbuzi, mu ntara ya Bujumbura.

Guturika cyane bikurikirwa no kuvuga kw’amasasu by’igihe kirekire byumvikanye ahagana mu ma saa kumi muri kariya gace gaherereye hafi ya Rusizi hafi ku mupaka wa Kongo, ku birometero 8 uvuye i Gatumba.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko cyari igitero cyagabwe n’itsinda ry’abantu bitwaje imbunda baturutse muri DRC nyuma yo kwambuka umugezi wa Rusizi.

Amasoko amwe y’amakuru avuga ko hapfuye abantu 20 barimo umupolisi n’abandi barenga 9 bakomeretse barimo n’umusirikare.

Leta yavuze ko abapfuye barimo abana 12 barimo 5 bari munsi y’imyaka itanu,abagore 3 barimo babiri batwite.

Abajijwe, umuvugizi wa polisi yavuze ko yari mu rugendo mu gihugu kandi ko yari atarabona raporo kuri iki gitero.

Aba bantu bitwaje imbunda bigabanyijemo amatsinda atatu:irya mbere ryateye ikigo cya gisirikare, irya kabiri ritera icy’abapolisi naho irya gatatu ryibasira abatuye kariya gace katewe.

Nyum y’aho habayeho gusaba ubufasha bw’imbangukiragutabara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane binyuze kuri WhatsApp, zo kujyana abakomeretse ku bigo nderabuzima byegereye aho kugira ngo badatinda bamwe bagapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa