skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yasaruye inyanya zirimo izipima ibiro 2 kuri rumwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Evariste Ndayishimiye yafotowe yagiye gusarura inyanya zeze bishimishije mu murima we uherereye muri Komini ya Bugendana, mu Ntara ya Gitega.

Sponsored Ad

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko iki gikorwa cyo gusasarura inyanya cyakozwe na Perezida Evariste Ndayishimiye n’umuryango we, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023.

Ibiro by’Umukuru w’u Burundi, byagize biti “Ibilo 300 by’inyanya byahinzwe ku buso bwa are 4 gusa, ni byo Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yasaruye kuri uyu wa Kane mu murima we w’icyitegererezo uri ku musozi wa Bitare muri Komini ya Bugendana i Gitega.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi,yemeje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi gufatira urugero kuri ubu buhinzi bwa kijyambere kuko butanga umusaruro ushimishije.

Perezida Evariste Ndayishimiye asanzwe akunda ubuhinzi, dore ko ajya agaragara kenshi ari mu bikorwa byo gusarura ibirayi no kubagara imyaka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa