skol
fortebet

Burundi:Uburakari bwazamutse kubera Minisitiri wavuze ko hazubakwa ibitaro by’abakire gusa

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uburakari mu baturage b’Uburundi bwazamutse nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima witwa Dr. Sylvie Nzeyimana atangaje umushinga wo kubaka ibitaro bigenewe abakomeye gusa.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko taliki 30, Kanama, 2023 ari bwo Dr. Sylvie Nzeyimana uyobora Minisiteri y’ubuzima yahaye bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Abaminisitiri igitekerezo cy’uko biriya bitaro byakubakwa.

Muri iyo nama kandi yari yaje yitwaje n’umushinga w’itegeko rigena imikorere yabyo.

Imwe mu ngingo zikubiye muri uwo mushinga ni uko hakwiye kubakwa ibitaro byihariye bivura abakire n’ibindi bikomerezwa.

Ni ingingo yaje no kwemerwa na bagenzi be bavuga ko igomba kuganirwaho, ariko irakaza abaturage benshi.

Ntibiyumvisha ukuntu aribo barwara kurusha abandi ariko ntibubakirwe ibitaro ahubwo bikubakirwa abifite.

Igitekerezo cya Minisitiri Sylvie Nzeyimana cyarakaje abaturage cyane cyane kubera ko amafaranga azakoreshwa mu kubaka ibyo bitaro by’abakomeye ari imisoro y’abaturage kandi igihugu kikaba gisanzwe gikennye.

Imibare y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ivuga ko Uburundi ari igihugu cya kabiri gikennye ku isi, icya mbere kikaba Sudani y’Epfo.

Ubwo yasobanuraga ishingiro cy’umushinga w’itegeko yagezaga kuri bagenzi be, Dr Sylvie Nzeyimana ntiyigeze akomoza ku bibazo bisanzwe biri mu rwego rw’ubuzima mu gihugu cye.

Hari umuturage witwa Yohani usanzwe ukora mu bitaro bitwa Hôpital Prince Regent wavuze ko igitekezo cya Minisitiri w’ubuzima kidashyize mu gaciro.

Umukozi wa Sosiyete sivile mu muryango witwa Cadre d’Expression pour les Malades au Burundi (Cemabu) witwa Sylvain Habonakiza yasabye abafata ibyemezo kwirinda guhubukira kiriya cyemezo kuko byatuma umuhinzi- mworozi abura serivisi za muganga kandi ari we uzikeneye kurushaho.

Iby’uyu mushinga biracyahanzwe amaso.

Ivomo: Taarifa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa