skol
fortebet

Byagenze bite ngo umugabo w’imyaka 54 ahitemo gushakana n’ umwana w’imyaka 4?

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 54 ukomoka mu gace ka Bayelsa gakungahaye cyane kuri peteroli yashatse umwana w’imyaka 4 kugira ngo arokore ubuzima bwe.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa bano bombi bwabaye ku wa 26 Ukuboza 2023, gusa ababyeyi b’uyu mukobwa bavuze ko ubukwe bwabaye hagati y’umugeni wabo w’imyaka ine n’umugabo w’imyaka 54, ari umuhango gakondo wo kurokora ubuzima bw’umwana.

Ubukwe, bwabereye mu muryango wa Akeddei mu gace ka Sagbama gaherereye muri Bayelsa bwasobanuwe nk’umuhango wo mu mwuka wo kugira ngo ‘babohore ‘ aba bombi.

Ababyeyi b’uyu mukobwa, umutegetsi gakondo n’abandi bagize uruhare mu bukwe, bahamagajwe na guverinoma ya Bayelsa nyuma yo gutaka kw’abaturage.

Mu bisobanuro byabo, bose bashimangiye ko gushyingirwa ari umuco gakondo witwa “Koripamo” ugamije kurokora ubuzima bw’umukobwa muto.

Basobanuye ko ari umuco gakondo mu muryango wa Akeddei, umuryango wa Oyakiri, bemera ko niba umwana w’umukobwa aramutse arwaye, umugabo yasabwa gutakaza amafaranga nk’ikimenyetso kugira ngo akize urupfu umukobwa muto.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana muri Bayelsa na bamwe mu Banyanijeriya bavuga ko gushyingira abana bitemewe, ko ari ubugizi bwa nabi kandi binyuranyije n’itegeko ndetse n’amategeko agenga uburenganzira bw’umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa