skol
fortebet

Hamenyekanye igihe umwanzuro wa nyuma wo kuzana mu Rwanda abimukira uzafatirwa

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rwatangaje kuri uyu wa Kane, ko ruzatangaza icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha kigaragaza niba guverinoma igomba gukomeza gahunda yayo yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Sponsored Ad

Muri Mata uyu mwaka, Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko iyo gahunda itemewe n’amategeko kubera ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, rwitambika umugambi wa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak wo gukumira abimukira n’abasaba ubuhungiro binjira bakoresheje ubwato buto bavuye mu Bufaransa.

Abanyamategeko ba guverinoma bavugiye mu rukiko rukuru mu Bwongereza mu Ukwakira ko itemera uwo mwanzuro.

Abacamanza batanu barimo na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Robert Reed, bazatangaza umwanzuro wabo ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha nk’uko Reuters yabibwiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rwagize ruti “Umwanzuro muri uru rubanza uzatangazwa ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 nyuma gato ya saa yine za mu gitondo.”

Amasezerano u Bwongereza bwasinye n’u Rwanda, yagenaga ko icyo gihugu cy’i Burayi gishaka gufasha abimukira gutangirira ubuzima mu Rwanda bagafashwa mu bishoboka byose.

Uyu mwaka abarenga 26.500 binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko ariko ni bake ugereranyije na 45.755 binjiye mu mwaka washize wa 2022.

Guverinoma yabwiye urukiko ko imikoranire y’iki gihugu n’u Rwanda izatuma abimukira n’abasaba ubuhungiro bitabwaho mu buryo bunoze ariko abanyamategeko bazihagarariye bakavuga ko bizatuma bahita basubizwa mu bihugu baturutsemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa