Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse aho igiciro cya lisansi kigeze hafi ku 2000 FRW.
RURA yavuze ko igiciro cya lisansi cyatumbagiye, aho cyageze ku 1822Frw/L, kivuye kuri 1639 Frw/L.
Ni mu gihe igiciro cya mazutu cyageze ku 1662 Frw/L kivuye kuri 1492 Frw/L.
Igiciro cya Lisansi, cyiyongereyeho 183 Frw mu gihe icya Mazutu cyazamutseho amafaranga 170 Frw.
Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bizatangira kubahirizwa tariki ya 4 Ukwakira 2023.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yasobanuye yavuze ko nkunganire ya Leta mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli irakomeza.
Ati "Leta yakomeje kugenda ishyiramo nkunganire ku buryo mu mezi ashize twari dufite ibiciro biri hasi ugereranyije n’ibihugu duturanye.
Nubu rero irimo by’umwihariko kuri mazutu,kuri buri litiro umunyarwanda aguze leta izajya imwishyurira amafaranga 135 FRW.
Hari indi nkunganire ku gutwara abantu mu mabisi,tuzakoresha uko dushoboye,icyiyongereyeho ku giciro cya bisi leta icyishyure,abanyarwanda ntibongerere amafaranga bishyuraga ku giciro cya bisi."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *