skol
fortebet

Indege yakoreye impanuka mu mujyi ihitana umupilote

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umupilote yapfiriye mu mpanuka y’indege ya moteri imwe yabereye hafi ya resitora na salon itunganya inzara muri Texas.

Sponsored Ad

Amashusho yafashwe yerekana iyi ndege ihanuka iri kugurumana hafi y’inzu y’ubucuruzi ahitwa Plano.

FAA yatangaje ko Mooney M20 yakoreye impanuka iruhande rwa Mama’s Daughter’s Diner na Nail Addiction ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,kuwa Kabiri.

Abayobozi bemeje ko umupilote wapfiriye muri iyo mpanuka,niwe muntu wenyine wari muri iyo ndege.Uwapfuye ntabwo yavuzwe izina.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu kigo cyo kurwanya inkongi muri Plano yagize ati "Ku bw’amahirwe,indege ntabwo yagwiriye cyangwa ngo igonge ikintu."

Abakozi b’ubutabazi bahise bihutira kugera aho impanuka yabereye,muri kilometero imwe uvuye ku kibuga cy’indege cya Air Park-Dallas.

Iy’indege yatwitse imodoka irimo ubusa hafi, ariko nta bucuruzi na bumwe bwigeze bwangirika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa