skol
fortebet

Irushanwa rya ‘Gitega Rally2023 ryaguyemo umukinnyi Giesen Jean Jean

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Giesen Jean Jean, Umubiligi w’Umunyarwanda wari ufite ‘Liscence’ yo gukinira u Burundi mu isiganwa ry’imodoka ‘Gitega Rally 2023’, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, irushanwa rihita rihagarara.

Sponsored Ad

Amakuru Umuryango ukura kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikorera I Burundi ahaberaga iri rushanwa, avuga ko uyu mugabo yitabye Imana arangije agace ka mbere karyo azize indwara y’umutima.

Nyiridandi Fabrice bakunze kwita Yoto wari ahabereye irushanwa yabwiye IGIHE ko Giesen Jean Jean yitabye Imana azize uburwayi, ati “Nibyo yitabye Imana azize indwara y’umutima ubwo yari mu irushanwa. Yunus Mohamed wamufashaga gutwara yagiye kubona abona biranze amaso yagiye, ahita ahamagara ubutabazi bw’ibanze bamujyana mu bitaro bya Gitega ari na ho yaje kugwa.”

Yoto yavuze ko nyuma y’uko uyu mushoferi yitabye Imana irushanwa ryahise rihagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa