skol
fortebet

Kenya:Abaganga 100 bo muri Cuba bavuraga mu gihugu bagiye guhagarikwa

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kenya yavuze ko igiye guhagarika amasezerano y’imyka itandatu yari yarasinyiye abaganga 100 bakomoka muri Cuba ngo bakorere ubuvuzi mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya ,Susan Nakhumicha yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023. Aho ngo icyo cyemezo kizakemura bimwe mu bibazo abaganga bahuraga nabyo birimo no kutabona imirimo mishya mu rwego rw’ubuzima.

Ati“Twafashe icyemezo cyo kutavugurura amasezerano dufitanye n’Abadogiteri bakomoka muri Cuba , kuko ibyo bakorage ubu natwe dufite ababikora kandi mu buryo nyabwo”

Aya masezerano yari yarasinywe muri 2017 yahaga uburenganzira abaganga bo muri Cuba gukorera mu bitaro bya Kenya no kohereza abaganga b’Abanyakenya kujya muri Cuba kwihugura mu mwuga w’ubuvuzi buteye imbere.

Kuba aba baganga bo muri Cuba bari barakejwe n’ubutegetsi bwa Kenya, hahoraga umwuka mubi ukururwa no kuba bahembwa umushahara uruta uwa bagenzi babo muri Kenya banganya ubushobozi, ikindi abo byitwa ko baguye nabo bakaza ntibabone aho bakora.

Abadogiteri n’abandi bakora munzego z’Ubuzima muri Kenya bahoraga binubira umushahara muto bahabwa , gufatwa nabi mu kazi nyamara Leta idahwema kwangaja abaganga b’abanyamahanga bashya kandi abene gihugu bashoboye ntaho gukora bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa