skol
fortebet

Kenya:Indwara itaramenyeka yibasiye abanyeshuri b’abakobwa mu mashuri yisumbuye

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi mu nzego z’ubuzima muri Kenya bakomeje gushakisha indwara itazwi imaze gutuma abanyeshuri b’abakobwa babarirwa mu binyacumi ubu barembeye mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Sponsored Ad

Iyi ndwara itaramenyekana iravugwa mu mashuri yisumbuye asaga 90 kandi abanduye bose bari mu bitaro bitandukanye bitewe n’aho ibigo byabo biherereye.

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Eregi High School riri mu burengerazuba bwa Kenya bayanduye ku ikubitiro, baragaragaza ibimenyetso byo gucika integer mu ngingo z’amaguru cyane cyane mu mavu kuburyo batabasha kongera gutambuka.

Misiteri w’uburezi wabashije gusura amwe mu mashuri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2023,yasabye ababyeyi babana kudahangayika cyane kuko ngo Leta iri gukurikiranira hafi iby’ubwo burwayi no kureba uburyo abo banyeshuri bakitabwaho.

Yongeyeho ko abandi banyeshuri b’Abakobwa bafashwe n’iyi ndwara ariko batarembye cyane bakiri mu bigo byabo aho bakomeje gukurikiranirwa hafi.

Said Jared Obiero ukuriye uburezi muri ako karere Ati”Inzego z’uburezi,iza leta n’iz’ubuzima ziri gufatanya mu gushaka umuti w’ikibazo no kwita byihariye ku bamaze kwandura.”

Yakomeje avuga ko abarwayi bafashwe ibizamini birimo amaraso,inkari n’ibindi bizami byoherejwe muri laboratoire nkuru z’Igihugu ziherereye mu mugiwa Kisumu no mu murwa mukuru wa Nairobi.

Biteganijwe ko ibisubizo ku bizamini byafashwe mu gushakisha ubwoko bw’indwara abana barwaye biteganijwe kuboneka kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, ubundi hagafatwa ingamba zifatika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa