skol
fortebet

Libya:Abarenga ibihumbi 20 baburiwe irengero, OMS isaba Kudashyingura mu Mva Rusange

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi micye muri Libya habaye Ibiza byahitanye abantu barenga ibihumbi 15, imibare iragaragaza ko ababuriwe irengero aribo benshi kugeza ubu.

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS n’indi miryango ikora ibikorwa by’ubutabazi yasabye Libiya guhagarika gushyingura mu mva rusange abazize imyuzure. Raporo ya ONU igaragaza ko abantu barenga 1,000 bashyinguwe muri ubwo buryo.

Iyo myuzure yatewe n’imvura nyishi yasenye ingomero ebyiri mu gace ka Derna mu burasirazuba bwa Libiya. Ababarirwa mu bihumbi bamaze gupfa abandi baburirwa irengero.

Muganga Kazunobu Kojima ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri OMS yasabye ubutegetsi guhagarika kwihutira gushyingura abantu cyangwa gutwika imibiri yabo.

Avuga ko leta ikwiye gushyiraho uburyo buteguwe neza bwo gushyingura abantu mu cyubahiro no kugaragaza ibirango kumva z’abapfuye kugirango mu bihe by’imbere bizorohere abavandimwe babo kumenya aho bashyinguwe no kubibuka.

Mu rwandiko OMS n’indi miryango bandikiye leta bagaragaza ko gushyingura abantu mu mva rusange bishobora kuzagira ingaruka mbi ku bavandimwe babo batashoboye kumenya aho ababo baguye naho bashyinguwe.

Muganga Kazunobu avuga ko gushyingura mu mva rusange byaba gusa ku mirambo yatoraguwe yaboze mu mazi kuko ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Raporo ya ONU igaragaza ko abantu barenga 1.000 mu gace ka Derna n’indi 100 yabonetse ahitwa Albayda yashyinguwe mu mva rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa