skol
fortebet

Pasiteri wari na Meya yiyahuye kubera amafoto ye yashyizwe hanze

Yanditswe: Monday 06, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umujyi wa Smiths Station wo muri Alabama muri Amerika yapfuye yiyahuye- nyuma y’iminsi mike urubuga rumwe rutangaje amafoto ye yambaye imyenda y’abagore yaniteye ibirungo ku munwa.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe n’umufatanyabikorwa wa Sky muri Amerika, NBC News, F.L. "Bubba" Copeland - wari n’umushumba mu itorero ry’aho rya First Baptist Church of Phenix City, yiyahuye ku wa gatanu,tariki 03 Ugushyingo yirashe.

Bwana Copeland yari yasabye urwo rubuga rwitwa 1819 News kudatangaza ayo mafoto,ariko kirabyanga gishyira hanze iyo nkuru mbere y’iminsi ibiri ngo yiyahure.

Mbere y’uko yiyahura ngo yari yavuze ati: "Ibyo nkora mu buzima bwanjye bwite ntaho bihuriye nibyo nkora mu buzima bwanjye bwa gikiristo.

Ibi hari icyo bitwaye kuri njye nka Meya ko rimwe na rimwe nambara ikanzu cyangwa rimwe na rimwe nkishyiraho ibirungo [maquillage]? Ese ibyo hari aho bihuriye no kuba meya cyangwa kuba pasiteri?."

Igitabo cy’aba Conservative kiri inyuma y’iyi nkuru cyamaganwe n’umusenateri uharanira demokarasi muri Leta, wavuze ko "bibabaje kandi biteye ishozi" uburyo Bwana Copeland yafashwe.

Doug Jones yongeyeho ati: "Turi mu isi mbi, ishaririye aho abiyita abakiranutsi bakunda gutera amabuye manini.

Yari umuntu mwiza n’umuyobozi ukomeye wayoboraga umujyi muto wa
Smith mu bihe bikomeye by’umuyaga ukaze mu myaka mike ishize."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa