skol
fortebet

Perezida Museveni n’umuryango we ntibariye Noheli neza

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Museveni yavuze ko we n’umuryango we batagize ibyishimo kuri noheli kuko umufasha we yasanganwe uburwayi bwa Covid-19 bituma ajyanwa mu muhezo.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri X,Perezida wa Uganda yavuze ko nyuma y’amafunguro ya saa sita umufasha we Janet yagize ikibazo mu muhogo,bamupimye bamusangana Covid-19 ariko atarembye.

Yagize ati "Ku munsi wa Noheri, nyuma y’ifunguro rya saa sita n’umuryango, Maama Janet yatangiye kumva kukarakaatwa [uburwayi bwo mu muhogo]. Twakoze ikizamini cya Rapid Corona, kigaragaza ko ntayo arwaye. Ariko, twohereje ibindi bizamini ku bitaro bya Mbarara kugirango hakorwe ikizamini cya PCR gusa cyagarutse kigaragaza ko ayirwaye.

Mu by’ukuri, Maama yumvaga afite intege nke, ababara umutwe rimwe na rimwe yumva afite ikibazo mu muhogo [kukarakaatwa]]. Ako kanya, mu gitondo cyo kuwa 26, nagombaga kwisuzumisha kugira ngo dufate umwanzuro w’uko twakemura ikibazo. Ibizamini byagarutse bihakana ko nta Covid ndwaye, nyuma ya saa sita.

Twahisemo rero gushyira Maama mu kato muri imwe mu nzu z’ahitwa i Rwakyitura mu gihe nakomeje gahunda twari twateguye ariko hatarimo izo Maama yari kugiramo uruhare. Niyo mpamvu tutashoboraga kujya i Kyenkwanzi cyangwa kwa Hon. Kaboyo."

Perezida Museveni yavuze ko yaje guhura na General Daglo n’abandi bashyitsi bagendereye Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa