skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye akomeje kunengwa na benshi kubera amagambo yabwiye Abarundi bashonje

Yanditswe: Saturday 30, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye aherutse kubwira abavuga ko ibiribwa bihenze ko bakura amaboko mu mufuka bagakora kuko ngo we iwe ibigega byuzuye atamenya ko inzara ihari.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu,ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ahitwa Cankuzo.

Ati "Abavuga ngo ibyokurya birahenze,mugende mubyishakire.Njyewe nari nigera mbabwira ko ibirayi byabuze?,nigeze mbabwira ko ibishyimbo bihenze kandi mbifite?,nigeze mbabwira ko ibigore bihenze kandi mbifite?.

Muri stock iwanjye,mfite toni nk’eshanu z’ibigori,mfite ibishyimbo muri stock,mfite umuceri ...Ntabwo nziko bihenze.None nabimenya gute?.None mwebwe kuki mutagira gutyo?."

Uyu yabasabye guhinga bakeza bagahunika, stocks zabo zigahora zuzuye nk’uko bimeze iwe.

Abenshi mu babonye amashusho y’uyu Perezida bibajije niba kuba afite amasambu, amafaranga yo kugura inyongeramusaruro no guhemba abahinzi, bivuze ko abaturage bose b’u Burundi babifite.

Benshi mu bakoresha urubuga rwa X bagaragaje ko u Burundi bufite umuyobozi udatekerereza abaturage kuko umuyobozi mwiza ngo atirebaho ahubwo arebera rubanda rwose.

Benshi bibajije niba Perezida Ndayishimiye afite abamutegurira ijambo kuko ngo ibyo yavuze bitangaje ku muntu nka Perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa