skol
fortebet

Sud Kivu:Ubushita bwongeye kwibasira Abaturage

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hagaragaye indwara y’ubushita (Monkeypox) ikomeje kwibasira abaturage bo mu bice bitandukanye bibarizwa muri iyo ntara.

Sponsored Ad

Bwa mbere ubu burwayi ngo bwabonetse i Bukavu mu cyumweru gishize.Ni uburwayi bivugwa ko bukomoka ku nguge ziba mu mashyamba agaragiye uyu mujyi nk’uko byatangajwe na 7 sur 7.

Ishami ry’Ubuzima mu ntara y’Amajyepfo ya Kivu, (DPS) ryemeje ibi mu ijambo ubuyobozi bw’iri shami bwagejeje ku banyamakuru baho, ku wa gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023. Umuyobozi w’itumanaho, Dogiteri Claude Bahizire avuga ko abantu 94 bashyizwe mu kato ngo bakurikiranwe mu maguru mashya.

Ati:Indwara y’ubushita irandura cyane kandi iyo ititaweho ishobora guteza impfu. Abaturage basabwe gukurikiza inama z’inzobere mu buzima, kugirango babeho.Iyi ndwara ubusanzwe igaragara nk’ibibyimba byuzuye amazi umubiri wose, harimo n’umutwe.Ikaba ikwirakwira biturutse ku gukoranaho.

Iyi ndwara ivuzwe i Bukavu nyuma y’uko umwaka ushize yari yavuzwe mu gace k’ahitwa Maï-Ndombe.Inzego z’aho z’ubuzima icyo gihe zavuze ko abantu 114 ari bo babaruwe ko babwanduye. Ikindi ni uko iyi ndwara bamwe batangiye gukeka ko ishobora kuzavamo icyorezo.

Mu mwaka wa 1980 ni bwo OMS yatangaje ko indwara ya small pox ijya kumera nk’ubushita bw’inkende yacitse burundu ku isi bituma gutanga inkingo zayo bihagarikwa.

Ni indwara OMS ivuga ko mu kinyejana cya 20 honyine ishobora kuba yarahitanye ubuzima bw’abantu ‘barenga’ miliyoni 300.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa