skol
fortebet

Uganda: Umukecuru w’imyaka 70 yabyaye impanga

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 70 yabyaye impanga hakoreshejwe ubuhanga bwo guhabwa igi ryatewe intanga, buzwi nka IVF, nk’uko bitangazwa n’abayobora ibitaro byo muri Uganda.

Sponsored Ad

Safina Namukwaya yabyaye umuhungu n’umukobwa abanje kwitabwaho ku kigo gifasha mu bijyanye n’imyororokere mu murwa mukuru Kampala.

Namukwaya, umwe mu bagore bakuze cyane washoboye kubyara, yabwiye ibinyamakuru byo muri iki gihugu ko ari “igitangaza”.

Abayobora ibi bitaro baramukeza, bakavuga ko birenze kwitwa “intsinzi mu bijyanye n’ubuvuzi; byerekana ingufu n’ubushobozi by’ubwenge bw’umuntu”.

Mu 2019, Umuhindekazi w’imyaka 73 icyo gihe na we yabyaye impanga, na we hakoreshejwe ubu buhanga bwa IVF.

"Ibyo twashoboye kugeraho ni ibintu bidasanzwe – kubona ku myaka 70 ashoboye kuba nyina w’impanga wa mbere ukuze kurusha abandi muri Afrika!” niko ikigo Women’s Hospital International and Fertility Centre (WHI&FC) cyanditse ku rubuga rwacyo rwa Facebook.

Kivuga ko yabyaye izi mpanga mu ijoro ryo ku wa gatatu nyuma ya saa sita z’ijoro, kikongeraho kiti: “Abana na nyina bose bameze neza".

Namukwaya yabwiye ikinyamakuru cyo muri Uganda Daily Monitor ko inda ye yagoranye kuko umugabo we yari yaramutaye amaze kumenya ko yari yiteguye kubyaraimpanga.

Agira ati: "Abagabo ntibashaka kumva ko utwite umwana urenze umwe. Kuva ninjiye ibitaro hano, umugabo wanje ntiyigeze angeraho”.

Rubaye urubyaro rwa kabiri rwa Namukwaya mu myaka itatu. Mu 2020 nibwo yabyaye umwana wa mbere w’umukobwa.

Avuga ko yari yarifuje cyane kugira abana be nyuma y’aho ashinyaguriwe ko nta bana yari afite.

Yagize ati: "Nareze abana b’abandi bantu nkabona uburyo bakura hanyuma bakanta njyenyine. Nagumye nibaza uzambungabunga ninamara gusaza”.

Ntibiramenyekana niba yarakoresheje igi ryatanzwe n’undi mugore cyangwa niba ari igi rye bamukuyemo akiri muto bakaribika.

Mu bisanzwe abagore barekera kubyara bageze hagati y’imyaka 45 na 55. Iki ni igihe ubushobozi bwo kubyara bugabanuka, ariko iterambere mu bijyanye n’ubuvuzi riri gutuma ubu bashobora kubyara.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa