Ubuzima
Umugore w’uwari Perezida Nkurunziza yafunguye TV ifite intego yihariye
Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024
Madamu Denise Nkurunziza,Umufasha w’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu,Pierre Nkurunziza, yafunguye Televiziyo yitwa Buntu TV ikorera mu ntara ya Ngozi.
Yari asanzwe afite Radio Buntu ishingiye ku muryango yashinze [foundation] witwa Buntu. Iyi TV izibanda ku murongo w’uyu muryango ari wo kwita ku mfubyi n’abapfakazi.
Binyuze kuri Buntu TV,Madamu Nkurunziza yavuze ko imfubyi n’abapfakazi bazabona ihumure.
Perezida Ndayishimiye niwe wafunguye ku mugaragaro iyi TV yatangiye gukora kuwa 05 Mutarama 2024.
Gufungura iyi TV ngo bihuje n’icyerekezo cy’Itangazamakuru mu Burundi cyo kwigisha no guha amakuru abaturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *