skol
fortebet

Umunyeshuri w’Umunya Tanzania wishwe na Hamas yashyinguwe mu gahinda kenshi

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu babarirwa mu magana bitabiriye umuhango wo gushyingura Umunya-Tanzania Clemence Mtenga, wabaga muri Israel.

Sponsored Ad

Uwo munyeshuri wigaga ubuhinzi, wari ufite imyaka 22, yashyinguwe ku wa kabiri mu cyaro cya Kirwa, mu karere ka Rombo mu majyaruguru ya Tanzania, akikijwe n’abo mu muryango we.

Ntibiramenyekana uburyo yapfuyemo, ariko Clemence yishwe nyuma y’ibitero bya Hamas muri Israel byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka.

Clemence yari yageze muri Israel muri gahunda y’amasomo, ukwezi kumwe mbere yuko icyo gitero kiba, ndetse mu cyumweru gishize yari yitezwe gusoza amasomo kuri Kaminuza y’ubuhinzi yo muri Tanzania, yitwa Sokoine University of Agriculture.

Umuryango we n’abaturage bo mu gace k’iwabo bari bizeye cyane ko ubunararibonye bwe mu buhinzi buzafasha benshi muri iki cyaro, aho ubuhinzi ari ishingiro ry’imibereho.

Felix Mtenga, se wa Clemence, yavuze ko urupfu rw’umuhungu we ari "igikomere kitazakira mu mutima wanjye".

Yagize ati: "Yari ishingiro ry’icyizere cyanjye n’ubufasha budatezuka. Natanze byose kugira ngo umuhungu wanjye azagire ejo hazaza heza. None ubu, mu gihe nta ho mfite ho kwerekeza, sinzi icyo nakora."

Mu gihe umuryango wa Mtenga uri mu cyunamo cy’urupfu rwa Clemence, mugenzi we w’umunyeshuri w’Umunya-Tanzania, Joshua Mollel, akomeje kuburirwa irengero, ndetse umuryango we ufite ibibazo byinshi utarabonera ibisubizo, bijyanye n’umutekano we n’uko amerewe.

Hagati aho, Wilson Gwoma, wari uhagarariye minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania, avuga ko Tanzania izakora kuburyo Abanya-Tanzania basigaye muri Israel bagira umutekano.

Dvora Yarkoni, ambasaderi wungirije wa Israel muri Kenya unahagarariye igihugu cye muri Tanzania, yavuze ko urupfu rwa Clemence "rubabaje".

Bigereranywa ko abantu bagera ku 1,200 bishwe ku munsi wa mbere w’igitero cya Hamas muri Israel, ndetse ko abagabo bitwaje imbunda bo muri uwo mutwe bashimuse abandi bantu bagera hafi kuri 240.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko Clemence yari umwe mu Banya-Tanzania babiri byibazwa ko bari muri abo bashimuswe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa