skol
fortebet

Zimbabwe: Guverinoma ihangayikishijwe n’icyorezo cya Korera imaze guhitana ibinyacumi

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi muri Zimbabwe bwatangaje amabwiriza amshya yo gukumira icyorezo cya Korera cyibasiye Igihugu, aho ababarirwa mu binyacumi bamaze kuhasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Ni ngamba zizafasha mu kugikumira mu benegihugu bugarijwe nacyo, cyane ko ngo gishobora kwisasira abasaga 100.

Ingamba zafashwe zirimo kubuza abantu guhurira mu kivunge mu miryango yabo,gushyiraho umubare ntarengwa w’abemerewe kwitabira ikiriyo mu duce tuvugwamo Korera cyane utwegereye umurwa mukuru Harare no mu bindi bice byinshi by’igihugu aho bivugwa ko iki cyorezo cya korera cyahageze.

Izindi ngamba zafashwe ni ugukumira abantu bahana ibiganza mu gihe bari gushyingura cyangwa gutanga amafunguro rusange ahahuriye itsinda ry’abantu.

Minisitiri w’ubuzima muri imbabwe , kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 ukwakira 2023 yatangaje ko bari gukeka ko abantu 100 baba bamaze kwicwa na Korera bagendeye kukuba 30 muri bo ibizamini bafashwe byaragaragaje ko ariyo yabahitanye.

Minisitiri akomeza avuga ko ubu Zimbabwe iri kubarura abarwayi 905 bamaze kwandura korera bavuye ku 4600 bapimwe iyo ndwara.

Si umbwambere Zimbabwe itewe n’icyoreo cya Korera ikunze gukururwa ahanini n’umwanda ukabije, kuko no muri 2008 na 2009 abasaga 4200 ,naho ababarirwa mu 100000 barayandura

Mu kwezi kwa Kanama ,ishami ry’umuryango w’abibumbye rirengera abana ku isi Unicef ryavuze ko icyo cyorezo kiri gukururwa ahanini n’ibikorwa remezo by’amazi bidahagije,ibura rya hato na hato ry’amazi mu baturage, no kujugunya imyanda mu buryo bw’akajagari biri kwiyongera mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa