skol
fortebet

RDC: Leta yohereje abayobozi bakomeye mu gushyingura abahitanwe n’ibisasu mu nkambi

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abahitanwe n’igisasu cyatewe mu nkambi y’impunzi,mu cyumweru gishize hafi ya Goma (Kivu y’Amajyaruguru), bazashyingurwa kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi.

Sponsored Ad

Ibi nibyo intumwa za leta zageze i Goma zatangaje ku wa kane.

Inshingano z’izi ntumwa ni ugutegura imihango yo gushyingura abahitanwe n’ibisasu no guhumuriza imiryango yabo.

Izi ntumwa zigizwe na Minisitiri w’Imibereho Myiza na Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu ndetse n’abadepite bamwe b’igihugu.

Ku wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi,nibwo ibisasu bitaramenyekanye uwabiteye byahitanye abasivili benshi bikomeretsa abandi bibasanze mu nkambi.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe ibikorwa by’ikiremwamuntu (OCHA), ivuga ko ku ya 3 Gicurasi, ibyo bisasu byatumye hapfa abantu 18 abandi 32 barakomereka,biganjemo cyane abagore n’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa