skol
fortebet

Abana babiri b’abahungu barasiwe mu gace ka Seattle muri Amerika

Yanditswe: Tuesday 30, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwana yishwe arashwe naho undi arakomereka bikomeye mu kurasana kwabereye mu gace kigenga ko mu mujyi wa Seattle muri leta ya Washington mu burengerazuba bwa Amerika.

Sponsored Ad

Umuhungu umwe w’imyaka 16 yararashwe aza gupfa agejejwe ku bitaro. Undi w’imyaka 14, ubu ari kuvurirwa mu cyumba cy’indembe.

Ako gace kigenga, mu ntangiriro kari kazwi nka ’Capitol Hill Autonomous Zone’ (CHAZ), ubu kiswe ’Capitol Hill Occupied Protest’ (CHOP).

Kashyizweho mu gihe cy’imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd.

Kubera ko ako gace kajyanye n’imyigaragambyo yo kwamagana urugomo rwa polisi, ni ko kicungira umutekano ubwako.

Mu itangazo ibitaro bya ’Seattle hospital Harborview Medical Center’ byasohoye, byavuze ko umwe muri abo bahungu yahagejejwe ku wa mbere n’imodoka y’umuntu ku giti cye saa cyenda na 15 naho undi ahagezwa saa cyenda na 30 n’itsinda ry’ubuvuzi ry’urwego ruzimya inkongi.

Iryo tangazo ry’ibitaro ryongeraho ko uwo muhungu wahagejejwe saa cyenda n’iminota 30 ari we wapfuye.

Nubwo ako gace kabanje kuba ak’abigaragambya mu mahoro babarirwa mu magana, uku kubaye ukurasana kwa kane kubaye muri ako gace kazwi nka CHOP, mu minsi 10 ishize.

Ubuzima buba bumeze gute muri ako gace?

Nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga, ku manywa ahanini ako gace kaba karangwamo amahoro, abantu baruhuka, mu gihe abakorerabushake batanga ibiryo.

Abigaragambya bagakozemo n’ubusitani ndetse ku muhanda bahashyira ishusho yanditseho n’irangi interuro igira iti: "Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro".

Ariko iyo ijoro riguye, bivugwa ko muri ako gace habamo ubushyamirane ubwo abigaragambya baba bagendagenda, n’abarinzi bitwaje intwaro ku mugaragaro bakagenzura imihanda yo muri ako gace bari ku irondo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa