skol
fortebet

Abanya Nigeria bibasiye Perezida wabo Buhari wamereye umukobwa we gukoresha indege agendamo

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Benshi mu baturage bo muri Nigeria banenze perezida wabo Muhammadu Buhari wahaye umukobwa we indege ye akoresha mu ngendo ayijyana muri gahunda ze bwite mu gace kitwa Bauchi.

Sponsored Ad

Kuwa Kane taliki ya 09 Mutarama 2020,umukobwa wa Buhari witwa Hannah yakoresheje indege akoresha nk’umukuru w’igihugu muri gahunda ze bwite ubwo yerekezaga muri Leta ya Bauchi.

Abanya Nigeria bagiye kuri Twitter zabo nyuma yo kubona aya mafoto s’ukunenga perezida wabo bacika ururondogoro bavuga ko bidakwiriye ko indege akoresha mu kazi umukobwa we ayikoresha muri gahunda ze bwite.

Icyakora abashinzwe amakuru muri perezidansi babwiye aba baturage ko bari gushya barura ubusa kuko umuryango wa Perezida wemerewe gukoresha indege ye y’akazi uko bashaka.

Uyu mukobwa yakoresheje iyi ndege ya perezida ubwo yerekezaga muri iyi ntara mu birori bya kisilamu byitwa Durbar yari yatumiwemo na Emir wa Bauchi witwa Rilwanu Adamu.

Uyu Hannah akigera ku kibuga cy’indege Sir Abubakar Tafawa Balewa International Airport benshi babonye indege ya Perezida ije bagira ngo ni Buhari bagiye kubona babona hasohotse umukobwa we wakiriwe n’abanyacyubahiro bo muri uyu mujyi.

Umuyobozi wungirije mu ikipe ishinzwe gutangaza amakuru muri perezidansi ya Nigeria witwa Garba Shehu,yabwiye abanenze perezida ko yemereye umukobwa we gukoresha indege ye ko ari uburenganzira bwe kuko umuryango wa Perezida wose ubyemerewe.

Yagize ati “Nibyo koko umwana wa perezida yagiye muri Bauchi mu buryo buzwi.Ntabwo ari urugendo rudakurikije amabwiriza kuko yakurikije ibisabwa.Perezida yamenyesheje umujyanama we mu by’umutekano nawe abimenyesha ushinzwe indege ye.

Gahunda imaze igihe nuko indege ya perezida iba yemerewe gukoreshwa nawe n’umuryango we wose n’abandi bantu 4.Abo ni Visi perezida,umuyobozi wa sena,umuvugizi wa Leta ndetse n’undi muntu wese uhawe uburenganzira na perezida.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa