skol
fortebet

Abarenga 40 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yo mu ruganda rwo mu mugi wa New Delhi

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rukora ibikapu rwo mu murwa mukuru Delhi w’Ubuhinde yica abakozi 43, nkuko abategetsi babivuga.

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, iyo nkongi y’umuriro yadutse muri iyo nyubako y’uruganda y’amagorofa ane iri mu gace gashaje kandi karimo ubucucike.

Abantu bagera ku 100 bari baryamye muri urwo ruganda, ahanini rukora ibikapu by’abanyeshuri, ubwo uwo muriro watangiraga. Abantu barenga 60 barokowe muri uwo muriro.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yavuze ko uwo muriro uteye "ubwoba bwinshi" ndetse yihanganisha imiryango yabuze abayo.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi bwo kuzimya inkongi [ba kizimyamwoto] bamenyeshejwe bwa mbere iby’uwo muriro ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 22 yaho kuri iki cyumweru.

Uwo muriro watangiriye ku magorofa yo hasi, uhita ukwirakwira byihuse ku igorofa rya gatatu aho abakozi bari baryamye.

Agace urwo ruganda ruherereyemo ka Azad Market gafite uduhanda twinshi dufunganye, bikaba byagoranye kuhagera.

Abakora mu bikorwa by’ubutabazi byabasabye kwikorera ku ntugu abazize n’abakozweho n’iyo nkongi, buri muntu umwe umwe.

Impamvu yateye uwo muriro ntiramenyekana, ariko hategetswe ko hatangira iperereza. Umwe mu babibonye yavuze ko byatewe n’ikibazo cy’umuriro mwinshi mu nsinga z’amashanyarazi.

Abakomeretse ubu bari kuvurirwa mu bitaro by’aho i Delhi.

Benewabo n’abagizweho ingaruka n’iyo nkongi bakomeje kurwana no gushakisha amakuru ajyanye n’ababo.

Umugabo umwe yabwiye ibiro ntaramakuru PTI byo mu Buhinde ko umuvandimwe we yari muri iyo nyubako.

Ati: "Nahamagawe kuri telefone n’inshuti ye imbwira ko yakomerekeye mu byabaye. Ntabwo nzi ibitaro yajyanywemo".

Imijyi yo mu Buhinde akenshi yakunze kwibasirwa n’inkongi zitwara ubuzima bw’abantu, hagashyirwa mu majwi itegurwa nabi ry’ibishushanyo mbonera by’ubwubatsi no kujenjeka mu gukurikiza amabwiriza ajyanye n’umutekano nk’impamvu zibitera z’ingenzi.

Abanyapolitiki bo mu Buhinde bakomeje kugaragaza ubwoba bwinshi batewe n’uwo muriro.

Minisitiri w’intebe Modi yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter agira ati: "Umuriro wo mu gace ka Anaj Mandi i Delhi ku muhanda wa Rani Jhansi uteye ubwoba bikomeye".

Nifatanyije n’ababuze ababo. Nifurije abakomeretse koroherwa vuba. Abategetsi bari gutanga ubufasha bwose bushoboka mu gace kabereyemo ibyo byago".

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Amit Shah yavuze ko ibyabaye ari "ibura ribabaje ry’ubuzima bw’agaciro gakomeye".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa