skol
fortebet

Amerika yatangaje ko yabonye umuti ushobora guhangana na coronavirus

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Abahanga mu by’ubuzima bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika baravuga ko hari umuti wakoreweho ubushakashatsi ndetse ko ushobora gufasha guhangana n’indwara ya coronavirus.

Sponsored Ad

Ni umuti witwa ‘Remdesivir’ ubusanzwe wari wakorewe kureba ko wavura Ebola bivugwa ko ushobora guhashya virus mu mubiri ubanje kwibasira utunyangingo tw’umubiri virus ikenera kugira ngo ibone gukwirakwira.

Kuri uyu wa gatatu, Dr Antony Fauci inzobere akaba n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe indwara z’ibyorezo (Natonal institute of Allegry and Infectious deseases) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuzeko uyu muti wageragejwe bagasanga wafasha mu kwita ku barwayi ba covid-19 bagakira vuba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru muri perezidanse ya Amerika, Bwana Fauci yagize ati: “Remdesivir igabanya iminsi umurwayi amara kugirango akire.”

Hategerejwe ko ikigo kigihugu gitsura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Leta zunze ubumwe za amerika cyemeza uyu muti ugatangira gukoreshwa mu kuvura iyi ndwara y’icyorezo imaze kwibasira benshi.

Umuti wa remdesivir kandi wanageragejwe mu bihugu bitandukanye byiganjemo iby’iburayi ukaba utatangazwaho amakuru menshi ku bigendanye n’ingeri z’abo ushobora kuvura niba ari abrembye cyangwa se niba ufasha uwari bukire, kuzanzahuka byihuse.

Kuva covid-19 yakwaduka hakomeje amageragezwa y’imiti y’ubwoko butandukanye henshi mu bihugu bimwe na bimwe bikaba byaragiye byemeza ko hari imiti yafasha guhashya iki cyorezo nyamara ntawe uremeza ku rwego mpuzamahanga.

Ubusanzwe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ni ryo ryemeza umuti cyangwa urukingo ko bishobora kuvura cyangwa gukingira indwara.

Kuri ubu isi ifite abasaga miliyoni eshatu banduye coronavirus ikaba imaze guhitana abarenga 224 000 muri bo abasaga 60 000 ni abo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa