skol
fortebet

Australia: Abayobozi basabye abaturage ibihumbi 500 guta ingo zabo bagahunga umuriro

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

Abayobozi ba Australia barasaba abaturage bagera ku bihumbi magana atanu kuva mu ngo zabo uyu munsi kuwa gatanu bagahunga imiriro mu gihe ingabo nazo zasabwe gutabara mu kuzimya imiriro y’ishyamba iri kwica no kwangiza igice cy’iburasirazuba.

Sponsored Ad

Igipimo cy’ubushyuhe kirakomeza kurenga degere 40 za Celicius mu bice bitandukanye bya Australia uyu munsi.

Hariyongeraho imiyaga ikabije ituma umuriro wihuta cyane ugakwira henshi ubu ukaba umaze gutuma abantu ibihumbi nta nzu bakigira.

Andrew Crisp komiseri ushinzwe ubutabazi mu ntara ya Victoria yabwiye ikinyamakuru Australian Broadcasting Corporation ati: "Ushoboye guhunga nahunge, ntawe ukwiye kuba akiri ahari ishyamba".

Ubutumwa bwo kuri telephone buburira abaturage bwohererejwe abarenga 240,000 mu ntara ya Victoria gusa, burabasaba kuva aho bari bagahunga nk’uko Bwana Crisp abivuga.

Abantu bo mu bindi bice bigeramiwe n’inkongi mu majyepfo ya Australia nabo babwiwe ko batangira gutekereza uko bava mu byabo, abategetsi ntibatangaje imibare yabo.

Kugeza ubu abantu 27 barapfuye abandi ibihumbi bava mu byabo kubera imiriro iteye ubwoba kandi itunguranye imaze gutwika hegitari miliyoni 10, ahantu hangana n’inshuro hafi enye z’ubuso bw’u Rwanda.

John White, Mayor w’agace kitwa East Gippsland, agace kakongowe n’umuriro mu ijoro rishyira umwaka mushya, yabwiye Reuters ko abaturage bari guhunga, ati: "nta mahirwe na macye."

Minisitiri w’intebe Scott Morrison yavuze ko yatanze amabwiriza ku ngabo ko "zigomba kwitegura gutanga ubufasha byihutirwa" mu guhangana n’imiriro.

Abarwanya umuriro bo bahanganye n’imiriro minini igera ku 150 iri ahatandukanye mu gihugu.

Imiriro y’ishyamba muri Australia iri kuba yatumye ibindi biza by’imiriro ku isi bigaragara ko ari bito cyane.

Ushyize hamwe imiriro yibasiye California, Brazil na Indonesia mu 2019 yose hamwe ntigeze kuri kimwe cya kabiri cy’imaze gutwika Australia muri iyi minsi.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Umunsi Yesu yahawe gutegeka isi yose,azayigira Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galilee (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,akaba aribyo bidutwara gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa