skol
fortebet

Australia: Umugabo warimo aserebeka ku nyanja yishwe n’igifi cya shark

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Australia yishwe n’ifi yo mu bwoko bwa Shark ku mwaro w’inyanja uzwi nka Gold Coast muri leta ya Queensland, biba ubwa mbere ifi nk’iyo ikoze ibara nk’iri muri aka gace mu myaka irenga 60 ishize.

Sponsored Ad

Nick Slater w’imyaka 46, asanzwe ari umuntu uzwi mu byo guserebeka ku nyanja (surfing), ni byo yarimo akora ejo ku wa kabiri ubwo iyi fi yamucakiraga ikamuruma bikomeye cyane akaguru.

Abandi bakora iyo siporo nka we nyuma bamubonye areremba ku mazi ari iruhande rw’igikoresho bakoresha muri iyo siporo.

Yihutanywe ku nkombe ahabwa ubufasha bw’ibanze ariko ntiyarenze aho, yahise apfa.

Uyu munsi ku wa gatatu abakozi bo ku nyanja bazengurutse hafi y’umwaro muri kajugujugu bashakisha iyo fi, bikekwa ko ari iyo mu bwoko bwa ’great white shark’ ifite uburebure bwa metero eshatu.

Ukuriye agace byabereyemo witwa Tom Tate yagize ati: "Nitumara kumenya ko iyo fi itakiri hafi aho, nibwo ubwidagaduriro ku mucanga (beach) bwongera gufungurwa."

Avuga ko aribwo bwa mbere bene iyi fi ikoze ibara kuva mu 1958, yongeraho ko bari gukora iperereza ku byabaye.

Umwe mu bari hafi yabwiye ikinyamakuru Courier Mail ko Bwana Slater iyi fi yamurumye bikomeye ahagana ku itako kandi "ryose urebye ryari ryavuyeho".

Jade Parker wahaye ubufasha Bwana Slater avuga ko iyi fi yamukuyeho igice kinini.

Yabwiye igitangazamakuru ABC ati: "Yamukuyeho ahantu hangana n’umuzenguruko w’umupira wa basketball… hari n’iryinyo ryayo ryari ryaheze mu mwenda navanyeho"

Gold Coast ni kamwe mu duce dukundwa cyane n’abakerarugendo muri Australia, kubera umucanga mugari wera, n’ibikorwa byo guserebeka ku nyanja bikurura benshi.

Kuva mu myaka ya 1960, agace kegereye umucanga kari kararinzwe bene aya mafi bashyira hirya mu nyanja inshundura zituma aya mafi atahegera.

Abategetsi bavuga ko hakiri kare kwemeza niba hakenewe ko ubwo bwirinzi bwongerwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa