skol
fortebet

Barack Obama yatutswe cyane n’umuvandimwe we wamushinje “kwiyemera”

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari perezida wa Amerika,Barack Obama yiswe “umwiyemezi” kabuhariwe n’umwe mu bavandimwe be bavukana kuri se witwa Malik Obama uba muri Kenya,wanasabye abanyamerika kongera gutora Donald Trump.

Sponsored Ad

Malik w’imyaka 62yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru New York Post cyaranzwe no kwibasira umuvandimwe we Barack Obama yashinje ko yakize yarangiza akigira umwiyemezi kabombo.

Malik yabwiye iki kinyamakuru ati “Yarakize ahinduka umwiyemezi.Icyo naubonyeho n’uko ari wa muntu uba wifuza ko abantu bamusenga.Yifuza gusengwa ariko njyewe sinabikora.Ndi mukuru we rero ibyo sinabikora.”

Uyu mugabo yaganiriye n’iki kinyamakuru akoresheje urubuga rwa Skype cyane ko yari mu rugo rwe ruherereye ahitwa Nyang’oma Kogelo mu ntara ya Siaya muri Kenya.

Malik ngo yakoze iki kiganiro mu rwego rwo kwamamaza igitabo cye yise “Big Bad Brother From Kenya” yasohoye mu kwezi gushize.

Aba bavandimwe bahuje umubyeyi umwe bahuye mu mwaka wa 1985 Ubwo Barack Obama yari afite imyaka 24 ndetse ngo bamaze imyaka myinshi ari inshuti.

Malik niwe wari wambariye Obama ubwo yashyingiranwaga na Michelle mu mwaka wa 1992.

Umwuka mubi hagati y’aba bombi waje nyuma y’aho Obama yatorewe kuba perezida wa 44 wa USA hanyuma bigateza umwuka mubi mu muryango we bapfa umwanya w’ugomba guhagararira igisekuru cye cyo muri Kenya mu muhango wo kumurahiza.

Uyu mwuka mubi wafashe indi ntera ubwo nyuma ya 2008 Obama amaze gutorwa, uyu Malik yashatse gufungura umuryango yise ‘Barack H. Obama Foundation,’Barack akabyanga.

Uyu Malik yagize ati “Twarashwanye cyane kuri telefoni kubera ko atifuzaga gufasha uwo muryango bituma mfunga website n’umuryango….Twavuganye mu gicuku nijoro,ambwira ko ninkomeza igitekerezo cyo gushing uwo muryango anshamo ibice.”

Muri iki gitabo Malik yanditse,yavuze ko muri 2014 Barack Obama yanze guha umuryango we amadolari ibihumbi 20 yo gufasha mu kuvana umurambo wa nyirasenge Zeituni Onyango muri Amerika ngo ushyingurwe muri Kenya.Ngo yapfiriye muri US nk’umutindi.

Malik yavuze ko Obama yababwiye ko ibihumbi 20 by’amadolari ari byinshi,abaha ibihumbi 5 by’amadolari gusa .

Yagize ati “Twifuzaga kwishyura amafaranga kugira ngo umurambo we bawuzane muri Kenya.Barack yarambajije ngo n’angahe musubiza ko dukeneye ibihumbi $20,000.Yarambwiye ngo ayo ni menshi.”

Yamubereye umuntu mwiza [nyirasenge].Siniyumvisha ukuntu umuntu witwa ko ari umuvandimwe yakwitwara nkuko yitwaye akirengagiza abantu yita ko ari umuryango we.”

Malik yatangaje ko ashyigikiye cyane Donald Trump ndetse yifuza ko abanyamerika bamutora mu Ugushyingo.

Ati “Nshyigikiye 100% Donald Trump.Ntabwo ariumubeshyi.Atwereka uburyo abona ibintu.Nta bwoba agira kandi arakomeye.”

Malik yanenze bikomeye umukandida w’aba Demokarate witwa Joe Biden,aho yamwise umusaza cyane ndetse ngo afite intege nke ku buryo atatsinda.

Ati “Ndatekereza ko atatsinda.Amenyo yo agiye gukuka kandi agaragara nk’umuntu ugiye gupfa.

Malik na Barack Obama n’abahungu ba Barack Hussein Obama Sr,umushoramari w’umunya Kenya wahitanwe n’impanuka y’imodoka mu mwaka wa 1982.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa